Deal: U Rwanda ruzabona miliyoni 50£ itegeko ryo kohereza abimukira nirisinywa

Guverinoma y’Ubwongereza itangaza ko iteganya guha u Rwanda miliyoni 50 z’ama-Pound (£) agamije gufasha abimukira mu gihe itegeko ryo kubohereza rizaba ryamaze kwemezwa burundu.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 16 Mata 2024, nibwo abagize Inteko ishingamategeko batoye umushinga w’itegeko  rireba amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Umubare w’abajya mu Bwongereza bakoresheje utwato duto muri uyu mwaka ku munsi ugeze kuri 534.

Amakuru ava mu Bwongereza aremeza ko imwe mu miryango ifasha abasaba ubuhungiro iteganya gutanga ibirego mu nkiko, hagamijwe ko gahunda yo kuzana abimukira bava muri iki gihugu itashyirwa mu bikorwa.

Ubwo Ku wa 9 Mata 2024 Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, yakiraga Perezida w’u Rwanda Paul Kagame . Abayobozi bombi baganiriye no kuri gahunda yo kuzana abimukirabinjiye mu bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategko.

Mu biganiro byahuje abayobozi bombi mu biro bya Minisitiri w’intebe,  Downing Street, baganiriye kuri aya masezerano, bemeranya ko ko indege za mbere zikuye mu Bwongereza abasaba ubuhungiro zibajyanye mu Rwanda zizaba zamaze guhaguruka mu gihe cya vuba cy’Itumba.

Abaminisitiri bafite icyizere ko bazagirana amasezerano n’ibindi bihugu nk’ayo bagiranye na leta y’u Rwanda yo kwakira abasaba ubuhungiro bavuye mu Bwongereza.

Ariko umuryango w’ubugiraneza Care4Calais  wafashije mu mwaka ushize mu guhagarika indege zari zigiye kujyana mu Rwanda abasaba ubuhungiro , wavuze ko” wahaye akazi abakorerabushake babarirwa mu magana bo kumenya abantu bitezwe gukurwa mu Bwongereza bakajyanwa mu Rwanda nkuko BBC ibitangaza.”

Uwo muryango uteganya kubaha ubufasha bwo mu rwego rw’amategeko mu kugerageza gutuma baguma mu Bwongereza.

- Advertisement -

Leta y’Ubwongereza ishishikajwe no kohereza mu Rwanda bamwe mu basaba ubuhungiro mbere yuko amatora rusange aba mu Bwongereza, muri gahunda yayo yo kubuza amato (ubwato) matoya kwambuka umuhora wa ‘English Channel’.

Muri iryo tegeko   rizemezwa  mu nteko ishingamategeko, ritangaza ko u Rwanda ari igihugu gitekanye  nyuma yuko mu Gushyingo (11) mu mwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza rwari rwatambamiye gahunda ya mbere yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro, ruvuga ko inyuranyije n’amategeko kandi ko u Rwanda rudatekanye ku basaba ubuhungiro.

Iyi gahunda yazanywe bwa mbere muri Mata (4) mu 2022 n’uwari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson.

Ni gahunda yahuye n’ibirego byinshi mu nkiko kuva icyo gihe, ndetse kugeza ubu nta muntu n’umwe usaba ubuhungiro wari woherezwa mu Rwanda avuye mu Bwongereza.

leta y’Ubwongereza ntabwo iracika intege ko ubu noneho iyi gahunda ishobora gushyirwa mu ngiro.

UMUSEKE.RW