Hibutswe abahoze ari abakozi b’ibigo byahurijwe muri RAB bishwe muri Jenoside

Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB), cyibutse ku nshuro ya 30 abari abakozi bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi (ISAR), Serivisi y’Imbuto z’Indobanure (SSS), Laboratwari y’Ubuvuzi bw’Amatungo(LVNR), n’Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo (CNIA) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva ku ya 7 Mata 2024, hatangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igahitana abarenga Miliyoni imwe.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 i Rubona mu Karere ka Huye, Ikigo gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), cyakoze igikorwa cyo Kwibuka abari abakozi bakoreraga ibigo byahurijwe muri RAB.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, abayobozi mu nzego zitandukanye, abakozi ba RAB n’imiryango ifite abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside ruherereye aho i Rubona.

Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze ikiganiro cyibanze ku mateka mabi yo kuvangura abanyarwanda mu mashuri no gutoteza Abatutsi, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yavuze ko atewe impungenge na bamwe bakibona mu ndorerwamo z’amoko nyamara yaroretse igihugu, asaba abitabiriye uyu muhango kwitandukanya n’ivangura iryari ryo ryose, bagaharanira gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse yavuze ko bikwiriye gushimira abacitse ku icumu kubera ubutwari bwabo n’imbabazi batanze bikaba ari zo nkingi u Rwanda ruhagazeho ubu.

Ati” N’ubwo ari umuti usharira ariko u Rwanda ruremye kubera mwe. Tugomba gusigasira ibyo twagezeho, kwirinda kwibagirwa cyangwa gusinda amahoro”.

Yongeraho ati “U Rwanda rwacu rwarapfuye, ariko duhumure, koko rwarazutse” 

- Advertisement -

Dr Musafiri yashimiye ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame bwatumye abanyarwanda ubu bari mu gihugu kitagira ubwoko aho ubu nta wutewe ipfunwe no kwitwa Umunyarwanda.

Ati “Nkotanyi Mwarakoze”.

Abibutswe ni 228 barimo 205 bakoreraga Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Buhinzi n’Ubworozi , 11 bakoreraga Serivisi y’Imbuto z’Indobanure,

10 bakoreraga Laboratwari y’Ubuvuzi bw’Amatungo na babiri bakoreraga Ikigo cyari gishinzwe gutera intanga mu matungo ubu bose bakaba baruhukiye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rubona.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Dr Musafili yashimye Inkotanyi zagaruriye u Rwanda ubuzima

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW i Huye