Inzira y’umusaraba umuryango wa Min Ngulinzira wanyuzemo muri Jenoside

Abana ba Boniface Ngulinzira wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bavuze ubuzima busharira banyuzemo nyuma y’iyicwa ry’umubyeyi wa bo wishwe azizwa kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Mata, ni bwo hasojwe Icyumweru cy’Icyunamo ku rwego rw’Igihugu. Gusa u Rwanda n’Isi muri rusange biracyari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ku rwego rw’Igihugu, umuhango wo gusoza icyunamo, wabereye ku i Rebero ahashyinguye imibiri y’Abanyepolitiki barwanyije Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza bishwe.

Mu buhamya bwatanzwe n’abana ba Boniface Ngulinzira wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu myaka ya 1992-1994, bavuze ubuzima busharira baciyemo nyuma y’urupfu rwa papa wa bo.

Boniface yari afite umugore umwe n’abana batatu. Babiri b’abakobwa (Olivia Isabo Ngulinzira na Marie-Yolande Ujeneza Ngulinzira) n’umwe w’umuhungu (Uwukuri Ngulinzira Cyrille).

Uwukuri Ngulinzira Cyrille, umuhungu wa Boniface Ngulinzira wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko Se yatotejwe cyane n’Ubutegetsi bubi bwa Perezida Habyarimana, amashyaka n’ibitangazamakuru.

Ati “Mbere ya Jenoside yari yarahanaguwe muri Komini yavukagamo, umuryango wacu ntaho wabarizwaga. Hari abantu bahamagaraga kuri telefoni yo mu rugo, bagahita bavuga ngo iki gihugu nimukivemo. Abo ni bo bakivuyemo kandi bijyanye.”

Uwukuri Ngulinzira Cyrille, yanavuze ku rwibutso afite ku mubyeyi we.

Ati “Yari umubyeyi wakundaga umuryango we, n’igihe yari Umunyapolitiki yafataga umwanya wo kwicarana natwe akatuganiriza, agakina natwe kandi agakurikirana amashuri yacu.’’

- Advertisement -

Olivia Isabo Ngulinzira, umwana wa gatatu wa Boniface Ngulinzira wari ufite imyaka 16 muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko bahungiye mu Bubiligi bafite agahinda kenshi ko kubura umubyeyi wa bo n’Igihugu, avuga ko yumvaga ubuzima burangiye kuri bo.

Ati “Twumvaga ubuzima ntacyo buduhishiye cyiza.”

Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira uzwi cyane ku izina rya Zaha Boo, ni umuhererezi wa Ngulinzira Boniface.

Yavuze ku nzira y’umusaraba we n’abavandimwe be banyuzemo mu yahoze yitwa ETO Kicukiro bari kumwe n’umubyeyi wa bo (Papa wa bo) kugeza yishwe ku wa 11 Mata 1994.

Ati “Yishwe afite imyaka 43. Ubu ni njye uyifite uyu munsi. Ndamushimira ko yambereye umubyeyi mwiza igihe gito namugize. Ikivi cyawe nzacyusa.”

Marie-Yolanda Ujeneza Ngulinzira yakomeje avuga ko kugeza magingo aya bataramenya neza uko Se yishwe n’aho yashyizwe nyuma yo kwicwa.

Ati “Uko yishwe n’aho bamushyize tugenda tuhumva ariko kugeza na n’ubu ntabwo tuhazi. Ibyo twumva ni uko yishwe n’abasirikare n’interahamwe zo mu Gatenga ku wa 11 Mata [1994].”

Olivia Isabo Ngulinzira, yavuze ko ubwo bageraga mu Bubiligi, bahawe ubufasha n’abazungu bari barabanye neza na papa wa bo, bigatuma bafashwa kubona ubuhungiro.

Olivia yashimye Mama wa bo washatse akazi kugira ngo babashe gukomeza amashuri, ndetse bazakure bavemo abantu bazagira icyo bimarira.

Boniface Ngulinzira yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993 ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

Ngulinzira ni umwe mu banyapolitiki bitandukanyije n’Ishyaka ryari ku butegetsi (MRND) mu mwaka wa 1991, ajya mu ishyaka rya MDR.

Yagize uruhare rukomeye mu masezerano y’Amahoro ya Arusha ubwo yari Minisitiri ndetse na nyuma yo kuva kuri uwo mwanya yakomeje kubikurikiranira hafi ku buryo byarakaje cyane Leta ya Habyarimana Juvénal itarashakaga ko ayo masezerano asinywa.

Ngulinzira yiciwe ku musozi wa Nyanza ku Kicukiro ku mugoroba wa tariki 11 Mata 1994.

Mu buhamya Marie-Yolande Ujeneza Ngulinzira yise ‘Le Onze Avril 1994, L’indifférence les a tués’ yatanze mu 2018 Ujeneza avuga ko tariki 7 Mata ari bwo Ababiligi bari mu ngabo za Loni zari zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda, MINUAR, baje iwabo mu rugo basaba Boniface Ngulinzira kumuhungisha we n’umuryango we, ngo kuko bari bafite amakuru ko abasirikare barindaga Perezida Habyarimana bagiye kuza kubica.

Ngulinzira n’umugore we, abana be bane n’abandi bana babiri bari mu rugo iwe, baherekejwe n’Ingabo za Loni bajyanwa muri ETO Kicukiro ahari izindi mpunzi.

Bamaze kugera muri ETO Kicukiro, ngo Abanyamahanga babaga aho batangiye guhungishwa, Ngulinzira na we asaba ko bamufasha guhunga we n’umuryango we.

Ujeneza ati “Captain Lemaire wari ushinzwe itsinda ry’ingabo zabaga muri ETO yarabyanze. N’izindi mpunzi zasabye ko nibura data we bamuhungisha ariko arabyanga.”

Ati ” Data yahise amubwira ati “Niba mudashaka kundinda, munsubize iwanjye abe ariho mpfira, nabyo arabyanga.”

Tariki 11 Mata, ingabo za Loni zari muri ETO zafashe umwanzuro wo gusubira iwabo, zivuga ko waturutse muri Loni nyamara nyuma byaje kugaragara ko wafashwe na Leta y’u Bubiligi yari imaze gupfusha abasirikare 10 barindaga kwa Minisitiri w’Intebe, Uwiringiyimana Agathe.

Ubwo abasirikare b’Abafaransa bazaga gutwara ingabo za Loni zari muri ETO, Ngulinzira yabasabye kumuhungisha baramwemerera ariko Lemaire nanone arabyanga.

Ujeneza akomeza agira ati “Yasabye uwari uyoboye ingabo z’Abafaransa ko yamuhungishiriza umuryango, amubwira ko ntacyo bitwaye”.

Akomeza agira ati “Turabajyana hafi ya Ambasaderi w’u Bufaransa, ho muraba mufite umutekano.” Byarangiye Captain avuze ngo ‘nimujyana n’uwo mugabo murahura n’ibibazo.”

Uko abasirikare ba Loni bapakiraga ibikapu byabo, niko hanze ya ETO Interahamwe zari zirekereje ngo bagende zitangire kwica, Abatutsi bari bahungiyemo.

Ati “Hirya twabonaga Interahamwe zizenguruka ishuri twarimo, zifite inyota yo kumena amaraso […] Hari impunzi zasabye ko basiga bazirashe aho kuzisiga ari nzima.”

Ujeneza avuga ko ubwo ingabo za Loni zasohokaga muri ETO, zahamagaye zivuga ko hari bimwe mu bikoresho zihibagiriwe ariko ntizavugamo ko hari impunzi zidafite kirengera zihasigaye.

Impunzi zagerageje kuryama mu nzira ndetse no kwitambika imodoka zari zitwaye abo basirikare ariko biba iby’ubusa.

Ati “Impunzi zagerageje kubirukaho zibasaba kutabasiga ndetse zimwe zigerageza gutangira imodoka zabo. Barashe mu kirere, impunzi zisubira inyuma n’ubwoba.”

Akomeza agira ati “Ingabo za Loni zaradusize mu gihe kuhaba gusa byari bihagije ngo Interahamwe zitadutera.”

Ngulinzira amaze kubona ko abasirikare bari babafatiye runini bagiye, yafashe umwanzuro wo guhunga, akava muri ETO Kicukiro ariko ntibyamuhiriye kuko ageze imbere gato we n’umuryango we bahise bagwa mu itsinda ry’Interahamwe.

Ujeneza yifashishije igitabo cya nyina yagize ati “Mu nzira Interahamwe zaraduhagaritse, zitwambura amafaranga n’imikufi. Batujyanye ku muyobozi wabo, batubwira ngo ‘Ntimutinye, mwaduhaye amafaranga n’imikufi byanyu, rero ntimugire ikibazo.”

Mu rugo rw’Interahamwe, hashize akanya abasirikare batandatu mu barindaga Perezida baba barahageze. Basabye Ngulinzira kuvuga izina rye abanza kubyanga bamutunga imbunda.

Ujeneza ati “Abasirikare barindaga Perezida binjiye mu rugo rw’Interahamwe, basaba Papa kuvuga izina rye. Papa yabanje kubyanga, we na mama babatunga imbunda.Yavuze amazina ye, bahita bamusaba kubakurikira.”

Uwo munsi nibwo Ngulinzira aherukana n’umuryango we amaso ku maso.

Mu buhamya bwe, Ujeneza akomeza ati “Papa bamujyanye ku musozi wa Nyanza, yicwa tariki 11 Mata ku mugoroba. Byabaye ngombwa ko dutegereza mu mwaka wa 2000 ngo tubone umutangabuhamya watubwiye ko papa yabanje kwinginga abagiye kumwica, ababwira ko kumwica ari uguhemukira igihugu. Hari abashatse kureka kumwica ariko ku bw’amahirwe make si bose babyemeye.”

Uwo musozi wiciweho Ngulinzira, ni nawo wari umaze kwicirwaho abandi Batutsi n’abataravugaga rumwe na Leta bagera ku 3000, bose bari bahungiye kuri ETO Kicukiro.

Umuryango wa Boniface Ngulinzira wagiye gushyira indabo ahashyinguye Abanyepolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Abana ba Boniface Ngulinzira batanze ubuhamya bw’inzira y’Umusaraba baciyemo nyuma y’urupfu rwa Se

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW