Karongi: Abaturage bigobotoye Malaria yari yarabafashe ku gakanu

Uko Abajyanama b’ubuzima barushaho guhabwa ubumenyi mu gusigasira ubuzima bw’abanyarwanda mu byiciro bitandukanye, ni nako ubuvuzi batanga burokora benshi nk’uko byemezwa n’abaturage bo mu Murenge wa Rubengera, indwara ya Malaria yari yarafashe ku gakanu.

Politiki ya Leta y’u Rwanda isaba ko umubare munini w’abarwayi ba Malaria wagombye kuvurwa n’Abajyanama b’Ubuzima.

Ni mu gihe kandi Abajyanama b’Ubuzima bagira uruhare mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage uko bagomba gukumira no gukoresha zimwe mu ngamba zashyizweho mu kurwanya Malaria.

Mu Murenge wa Rubengera umwe mu yakunze kubamo malaria cyane bitewe no kuba uturiye igishanga n’ikiyaga cya Kivu kizwiho kuba indiri y’imibu harimo itera malaria, Abajyanama b’Ubuzima bashimirwa serivisi batanga.

Abawutuye bavuga ko iyo ndwara yari yaribasiye ingo zabo ku buryo basiragiraga ku Kigo Nderabuzima, hari bamwe baremberaga mu ngo cyangwa bakajya mu bavuzi gakondo.

Uwitonze Yvonne, umubyeyi w’abana bane, utuye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba avuga ko kubera guhora mu burwayi bwa malaria, umuryango we wari warakennye cyane.

Ati “Malaria iragakubwa n’umuruho, yaranzengereje iwanjye, abana bagahora mu buriri, bakabuvamo mbujyamo, mbega byari byaratuyobeye.”

Uwitonze avuga ko icyatumye malaria itinda gucika iwe harimo n’ubujiji kuko yigishijwe kurara mu nzitiramubu ariko ntabyiteho, ibyo gutema ibihuru bikiije urugo no gukuraho ibiziba ntiyabihaga agaciro.

Nyirakanani Beata nawe yemeza ko mbere hari abantu barwaraga bagahera mu ngo maze bigatiza umurindi malaria yari yaracumbitse mu miryango yabo.

- Advertisement -

Ati “Ubu abaturage barayirwara bakivuriza hafi, hari n’umuntu uba ataranze Mituweli yajya kwivuza mu Bjyanama b’Ubuzima bikamworohera, ubwo rero baradufasha cyane.”

Uwitonze Yvone avuga ko Abajyanama b’Ubuzima bashije guhashya Malaria

Musabyimana Emmanuel, Umujyanama w’Ubuzima mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, yabwiye UMUSEKE ko abaturage basobanukiwe byimbitse ububi bwa Malaria ku buryo ufashwe yihutira ku bagana.

Ati “Dufasha abantu kutarembera mu rugo cyangwa se kuba bazahazwa na malaria ngo babe batakaza byinshi bivuza kwa muganga, tubavurira ku gihe.”

Avuga ko baba bafite imiti ihagije ndetse bakaba barahawe amahugurwa abafasha gusuzuma malaria ku buryo uwo bayisanzemo bamuvura hakiri kare.

Musabyimana akomeza avuga ko iyo hari umurwayi basanzemo malaria y’igikatu bamwohereza ku Kigo Nderabuzima.

Ati “ Ubundi hakabaho no kubigisha uburyo bwo gusiba ibinogo, gutema ibihuru, gufunga amadirishya kare no kuryama mu nzitiramibu iteye umuti. Malaria ntikizahaza abantu nka cyera.”

Mahatane Jean Bosco, Ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’Abajyanama b’Ubuzima, isuku n’isukura mu Kigo Nderabuzima cya Rubengera yemeza ko Abajyanama b’Ubuzima bavura malaria kandi ku gihe, ibyagabanyije ibyago byo kwandura iyo ndwara no kuzahazwa nayo.

Ati ” Bitanga umusaruro kubera y’uko twebwe nk’Ikigo Nderabuzima usanga abo tuvura malaria usanga ari bacye kuko Abajyanama b’Ubuzima bavura 95% twe tukavura 5%.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 60.

Icyerekezo u Rwanda ruganamo ni ukurandura Malaria mu mwaka wa 2030 bikaba bishoboka bigizwemo uruhare na buri muturarwanda.

Mahatane avuga Abajyanama b’Ubuzima batanga umusanzu ukomeye mu kurwanya Malaria
Kuva mu mwaka wa 2008, Musabyimana Emmanuel yishimira kuvura abaturage indwara zirimo Malaria

NDEKEZI JOHNSON 

UMUSEKE.RW i Karongi