Kwibuka 30: Gatete Jimmy yakebuye Abanyarwanda mu bihe u Rwanda rurimo

Umunyabigwi w’u Rwanda wabaye rutahizamu ukomeye w’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Gatete Jimmy, yibukije Abanyarwanda ko ari igihe cyiza cyo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Rwanda n’Isi, byatangiye iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi minsi itangira tariki ya 7 Mata ikarangira tariki ya 4 Nyakanga.

Abantu b’ingeri zitandukanye bakomeje gutanga ubutumwa bw’ihumure ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igihe cyiza kandi cyo gutanga ubutumwa bukomeza Abanyarwanda muri rusange, cyane ko baba bari mu bihe bibakomereye kurusha ibindi bihe byose.

Gatete Jimmy wabaye rutahizamu ukomeye mu Rwanda ndetse wibukirwa kuri byinshi, yatanze ubutumwa bwibutsa buri umwe ko ari igihe cyiza cyo kongera kuzirikana Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.

Ati “Kwibuka ni umwanya wo guha icyubahiro no kuzirikana abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”

Yakomeje agira ati “Ni umwanya kandi wo gufata mu mugongo abarokotse aya mateka, tukabahumuriza.”

Gatete yakomeje aha umukoro urubyiruko rw’u Rwanda, arwibutsa kurwanya buri wese ugoreka amateka y’u Rwanda.

“Rubyiruko ni umwanya wo kwiga mugasobanukirwa amateka ya nyayo ya Jenoside, kuko abayagoreka banahakana Jenoside, ari benshi kandi ari mwe mugomba kubarwanya.”

- Advertisement -

Jimmy ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akiri mu Rwanda, yakiniye amakipe arimo Rayon Sports na APR FC n’ikipe y’Igihugu, Amavubi.

Mu gihe cy’iminsi 100 Jenoside yakozwemo, habarwa Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu 1994.

Gatete Jimmy yabaye rutahizamu w’Amateka mu kipe y’Igihugu Amavubi
Ubutumwa bwa Gatete Jimmy

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW