#Kwibuka30: Urubyiruko rw’ i Bugesera rwasabwe kwigira ku butwari bw’Inkotanyi

Ku wa 07 Mata 2024, mu Karere ka Bugesera kimwe n’ahandi mu Gihugu hatangiye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze abaturage basabwa kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ndetse no kwirinda gukomeretsa abarokotse.

Ni igikorwa ctangirijwe ku Rwibutso rwa Nyamata aho hahuriye abayobozi, inzego z’umutekano, abarokotse ndetse n’abaturage b’aka Karere.

Hunamiwe ndetse banashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 45 bashyinguye muri uru rwibutso.

Rutayisire Jackson, inzobere mu mateka y’u Rwanda yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire yayo.

Yerekanye ko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’agatsiko k’abantu bake, ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura Abatutsi bigirwa gahunda y’ubuyobozi bw’Igihugu, aho bwakanguriye abaturage kubishyira mu bikorwa.

Yagaragaje ko abishwe bataziraga icyo bakoze ahubwo baziraga gusa ko ari Abatutsi bagomba kurimburwa, bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.

Rutayisire yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri no kurwanya buri umwe wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati ” U Rwanda ni umurage, kunamira inzirakarengane, kwibuka amateka yacu ni ihame, dukomere twibuke twibiyubaka.”

Mu buhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bwatanzwe na Urushami Aimable yagarutse ku mateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba urubyiruko kwirinda inzangano n’amacakubiri.

- Advertisement -

Ati “ Baraje muri Kiliziya abantu benshi bari birunze kuri Aritari, badutera grenade, baraturasa, bateramo insenda.”

Urushami yavuze ko guhunga Interahamwe basanga Inkotanyi byabaye nk’inzira Abisiraheli banyuze bava mu Misiri.

Ati “ Ndashimira Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ndashima n’Umukuru w’Igihugu. Imana izamuturindire.”

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yasabye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukomera kuko kubaho bigishoboka ko nta bapfira gushira.

Ati “ Twakiriye ubuzima, turashimira ibyo Leta y’Ubumwe yakoze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twashyizwe mu maboko meza.”

Yakomeje agira ati “ Kwibuka ni umwanya twicarana tukagaruka ku mateka, tugahabwa ubuhamya kugira ngo n’abato babyiruka na bo babyumve.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi yavuze ko Urwibutso rwa Nyamata ari intwaro yo kurashisha abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yasabye urubyiruko kwigira ku mateka yaranze Igihugu yaba ay’ubutwari bw’Inkotanyi no gukura amasomo ku mateka y’ibigwari byoretse igihugu.

Ati” Urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza, turasabwa kongera imbaraga mu kubaha amakuru ahagije.”

Yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko ruzibandwaho, rusibanurirwa amateka y’ukuri, arusaba ko ibikorwa byo Kwibuka babigira ibyayo aho kubiharira abakuze.

Umuyobozi w’Akarere yavuze ko ari igihe cyo gushyigikira incike, abapfakazi n’impfubyi ndetse kikaba n’igihe cyo kubereka urukundo.

Yaboneyeho n’umwanya wo gusaba abaturage kuzifatanya n’Akarere mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabonetse mu Mirenge itandukanye.

Yasabye kandi abafite amakuru y’ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ubutwari bwo gutanga ayo amakuru kugira ngo izo nzirakarengane zishyingurwe.

Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 birakomeza mu gihe cy’iminsi 100.

Mayor Mutabazi Richard yunamiye imibiri y’Abatutsi iruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamata
Inzego z’umutekano zahaye icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Bugesera, Bankundiye Chantal yavuze ko amashami yashibutse
Mayor Mutabazi yasabye urubyiruko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka
Urwibutso rwa Nyamata rwashyizwe mu murage wa UNESCO

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Bugesera