Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu ntangiriro za Mata

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatanze umuburo ko hateganyijwe imvura nyinshi iri hejuru y’iyari isanzwe igwa mu minsi 10 ya mbere y’ukwezi kwa Mata.

Itangazo rya Meteo Rwanda rigaragaza ko hashingiwe ku iteganyagihe ry’iminsi icumi, hateganyijwe ingano y’imvura nyinshi iri hejuru y’iyari isanzwe igwa, hagati ya milimetero 40 na 150.

Hateganyijwe ko kugeza tariki ya 10 Mata 2024, imvura iziyongera ugereranyije n’ibice by’ukwezi Kwa Werurwe 2024.

Itangazo rikomeza rigira riti”Ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu bice byinshi by’Igihugu (ikigero cy’impuzangengo y’imvura isanzwe igwa muri iki gice iri hagati ya milimetero 30 na 100).”

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu n’irindwi ndetse izagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja y’u Buhinde hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Ivuga ko ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 ari yo nyinshi iteganyijwe kugwa mu Burasirazuba bw’Uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi mu Burengerazuba bw’Uturere twa Ngororero na Nyamagabe.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 100, iteganyijwe kugwa mu Mujyi wa Kigali no mu bice bisigaye by’Intara ya Majyepfo, Amajyaruguru ndetse n’Iburasirazuba.

Ni mu gihe kandi mu gice cya mbere cy’ukwezi kwa Mata 2024, hateganyijwe ko ubushyuhe buzagabanuka ugereranyije n’ubushyuhe bw’ukwezi gushize kwa Werurwe.

- Advertisement -

Hasobanuwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya 18° na 28° mu Rwanda buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice.

Kuva mu bice bike by’Umujyi wa Kigali, mu Majyepfo y’Akarere ka Bugesera, mu Majyaruguru ya Gisagara, mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, mu Kibaya cya Bugarama no mu Burasirazuba bwa Nyagatare hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya 26° na 28°.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, cyaburiye Abaturarwanda by’umwihariko abatuye mu bice byiganjemo Uburengerazuba kwitwararika imvura idasanzwe iteganyijwe.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW