Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yaje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 30

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed n’umugore we Zinash Tayachew, bageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, kwifatanya n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’itsinda riyobowe na Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Musafiri Ildephonse.

Abiy usanzwe ari inshuti y’u Rwanda, ageze i Kigali asanzwe abandi banyacyubahiro barimo Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina n’umufasha we, Perezida wa Repubulika ya Czech, Gen Petr Pavel na Lauriane Darboux, umugore wa Gen Mamadi Doumbouya wa Guinea-Conakry.

Hategerejwe abarimo Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Naledi Pandor, Bill Clinton wayoboye USA, ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Séjourné.

Aba banyacyubahiro bazitabira umuhango wo gutangira icyumweru cy’icyunamo ku rwibutso rwa Kigali no muri B.K Arena kuri uyu wa 7 Mata 2024.

Abiy Ahmed n’umufasha we bageze i Kigali
Abiy yakiriwe na Minisitiri Dr Alphonse Musafiri

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW