Mu Byumweru bitatu abantu 40 bishwe na ADF muri Congo

Umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wishe abantu 40 mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu mu mujyi wa Beni.

Radio Okapi ivuga ko ADF ikomeje kwica abasivili cyane cyane mu Mujyi wa Beni ho muri Kivu y’Amajyaraguru.

ADF tariki ya 4 Werurwe yagabye igitero mu gace ka Mangina ihica abaturage batanu ndetse inatwika amazu y’ubucuruzi.

Aba barwanyi b’Iterabwoba mu Cyumweru cyabanje bari bagabye igitero muri Komine Mavivi, bica abaturage icyenda.

Kuva tariki ya 12-14 Mata, abarwanyi ba ADF bagabye ibitero mu bice bitandukanye bya Beni, bica abaturage 16 barimo abagore batandatu, n’umupolisi umwe

Umutwe w’Iterabwoba wa ADF uvuga ko urwanya ubutegetsi bwa Uganda ariko ugakorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mutwe usibye kuzengereza abaturage batuye muri Beni ujya ugaba ibitero bihitana ubuzima bw’Abaturage ba Uganda dore ko nko muri Kamena ya 2023 wagabye igitero ku kigo cy’amashuri mu Burengerazuba bwa Uganda, kigahitana abanyeshuri 40.

Gusa kuva mu Gushyingo 2021, Ingabo za Uganda, UPDF, zatangije ‘Operation Shujaa’ igamije guhiga ibyo bihebe mu mashyamba ya DR Congo.

MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW

- Advertisement -