Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Senegal

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w'Intebe wa Senegal

Ibiro bya Perezida wa Senegal byatangaje ko Bassirou Diomaye Diakar Faye watorewe kuba Perezida wa Senegal asimbuye Macky Sall, yashyizeho Ousmane Sonko nka Minisitiri w’Intebe.

Ousmane Sonko na Perezida Diomaye Faye bari bafunganywe mbere y’amatora yo muri Werurwe.

Binyujijwe ku rubuga rwa X, ibiro bya Perezida byatangaje ko mu gihe cy’amasaha macye arahiriye kuba Perezida wa Senegal Diomaye Faye yashyizeho Minisitiri w’Intebe ariwe Sonko.

Ibi bibaye mu gihe Sonko yabanje kwitwa umukandida ku mwanya wa Perezida w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi kugeza igihe yatawe muri yombi agategeka ko atemerewe guhangana, igikorwa cyateje imyigaragambyo.

Mu gihe cyo kwiyamamaza, abo bagabo bombi bagaragaje impinduramatwara zikomeye muri Politiki, mu bukungu ndetse n’ubwiyunge bw’Igihugu nyuma y’amezi menshi y’imvururu zatewe no gufungwa kwabo.

Ousmane Sonko wagizwe Minisitiri w’Intebe, yahoze ari umuyobozi w’umujyi wa Ziguinchor uherereye mu Majyepfo ya Casamance ugwiriyemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall.

Ousmane Sonko yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Senegal

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW