Perezida Kagame yafashe mu mugongo Abanya-Kenya

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije mugenzi we wa Kenya, Wiliam Ruto , umuryango n’inshuti z’abaguye mu mpanuka y’indege yaguyemo n’umugaba Mukuru w’Ingabo Francis Ogolla.

Ku wa Kane tariki ya 18 Mata 2024, nibwo muri Kenya habaye impanuka y’indege ya kajuguju yarimo abasirikare icyenda, batanu muri bo bahise bitaba Imana.

Abinyuijije ku rubuga rwa X rwahoze ari twitter, Perezida Kagame yihanganishije Abanyakenya bagize ibyago.

Yagize ati  “Nihanganishije Perezida William Ruto, imiryango n’inshuti y’abazize impanuka y’indege, barimo Umugaba Mukuru w’Igabo Gen. Ogolla uzibukirwa ubunyamwuga bwe ndetse no kwicisha bugufi mu kazi ke.”

Iyo ndege ya gisirikare yakoze impanuka ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro nyuma y’uko abo bayobozi b’igisirikare bari bavuye gusura ingabo zoherejwe guhangana n’amabandi ashimuta amatungo mu Majyaruguru y’u Burengerazuba bwa Kenya, ikaba yahanutse nyuma y’iminota micyeya ihagurutse ku ishuri ry’abahungu rya ‘Cheptulel Boys Secondary School ‘ muri West Pokot County, nk’uko byasobanuwe na Perezida Ruto.

Abasirikare babiri nibo barokotse muri iyo mpanuka, bahita bajyanwa mu Bitaro nk’uko byemejwe na Perezida Ruto, wabifurije gukira vuba, kandi ko yifatanyije n’imiryango yose y’ababuze ababo muri iyo mpanuka.

Kugeza ubu muri Kenya bari mu cyunamo cy’iminsi itutu nyuma y’iyo mpanuka itunguranye.

UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -