Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino mu mikino Ngororamubiri ikinwa n’Abafite Ubumuga, ikipe y’Akarere ka Rwamagana mu Bagore n’iy’Akarere ka Musanze mu Bagabo, ni zo zegukanye igikombe.
Imikino ya nyuma mu byiciro byombi, yabereye kuri Stade y’Akarere ka Bugesera, ku Cyumweru tariki ya 28 Mata.
Ikipe ya Musanze muri rusange, ni yo yegukanye imidari myinshi (18) irimo 10 ya Zahabu. Iyi kipe ni na yo yegukanye irushanwa mu Cyiciro cy’Abagabo.
Mu Cyiciro cy’Abagore, ikipe ya Rwamagana ni yo yegukanye igikombe nyuma yo kwegukana imidari 13 irimo umunani ya Zahabu. Iyi ni na yo yaje ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rusange.
Mu Cyiciro cy’Abagabo, Nyabihu yabaye iya Kabiri, Gasabo iza ku mwanya wa Gatatu, Huye iba iya Kane, Rwamagana iza ku mwanya wa Gatanu, Kirehe iza ku mwanya wa Gatandatu, Nyagatare iza ku mwanya wa Karindwi mu gihe Bugesera yabaye iya Munani.
Mu Cyiciro cy’Abagore, Musanze yabaye iya Kabiri, Gasabo iza ku mwanya wa Gatatu, Nyagatare iza ku mwanya wa Kane, Ngoma ifata umwanya wa Gatanu mu gihe Kayonza yaje ku mwanya wa Gatandatu.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW