Tumaini Byinshi yakoze indirimbo ikumbuza abantu ijuru-VIDEO

Umuramyi Tumaini Byinshi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo yise “Kanani” ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abizera ijuru.

Ni indirimbo yanditswe na Tumaini Byinshi, mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Dayton Music mu gihe amashusho yafashwe anatunganywa na Friday Sammy.

Tumaini Byinshi avuga ko iyi ndirimbo yayanditse mu mwaka wa 2021, ubwo yari mu rugo bisanzwe ariko akiyumvamo ikintu kidasanzwe kumubuza amahoro ariko nta menye icyo ari cyo.

Avuga ko icyo gihe yakoze ku mirya ya gitari maze hamanuka amagambo meza y’ijuru, yumva umutima we wuzuye ibyishimo.

Ati “ Ntangiye kuririmba, numva amarira aramanuka, numva ndaruhutse, nkomeza ndirimba ngo Kanani iradutegereje.”

Yakomeje agira ati “Kanani ni indirimbo y’amazamuka, ikubiyemo ubutumwa budukumbuza ijuru, bukatwongerera ibyiringiro.”

Tumaini avuga ko ahamanya n’umutima we ko iyi ndirimbo uwo izageraho wese azuzura ibyishimo n’ibyiringiro, ndetse ikamukumbuza Kanani y’amahoro abizera bateguriwe.

Tumaini Byinshi azwi mu ndirimbo zirimo “Abafite Ikimenyetso”, “Ibanga ry’Akarago” Ft Bosco Nshuti, “Aracyakora” Ft Gentil Misigaro, “Intsinzi” na “Umwambi”.

Tumaini Byinshi yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), akurira mu Rwanda, aza kujya gutura muri Amerika akaba ahamaze imyaka 10.

- Advertisement -

Reba indirimbo nshya ya Tumaini Byinshi

https://youtu.be/iH9SwYHe2gU?si=BHsQPUaX56wpXwlK

Tumaini Byinshi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW