Umurenge Kagame Cup: Rubengera irashinjwa amanyanga

Ikipe y’Umurenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, irashinja Umurenge wa Rubengera gukora amanyanga yatumye iyisezerera mu irushanwa ry’Imiyoborere Myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, rizwi nk’Umurenge Kagame Cup.

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo habaye imikino ya 1/2 ku rwego rw’Igihugu mu irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup.

Umurenge wa Rubengera wo mu Karere ka Karongi, watsinze uwa Nyarugenge wo mu Mujyi wa Kigali, ibitego 3-0.

Uyu mukino wari uwa 1/2 kandi wagombaga gukinwa ari umwe, ndetse wajyanywe ku kibuga kidafite aho gihuriye n’ikipe zombi.

Bisobanuye ko, ikipe ya Nyarugenge yahise isezererwa n’ubwo yo yahise itanga ikirego muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ivuga ko Umurenge wa Rubengera wakinishije abakinnyi bakina amarushanwa ya Ferwafa n’abandi bakiniye indi Mirenge kandi amategeko y’irushanwa atabyemera.

Umwe mu bakinnyi Nyarugenge ivuga ko Rubengera yakinishije kandi bitemewe, ni Ishimwe Abubakar ukinira ikipe y’Abatarengeje imyaka 20 ya AS Kigali ndetse akaba yaranakinnye shampiyona y’uyu mwaka y’abato.

Abandi bivugwa ko bakiniye indi Mirenge, ni Batiki Said na Shumbusho Emmanuel, bakiniye Umurenge wa Bwishyura, ariko ubwo wari umaze gusezererwa bahita bajya muri Rubengera.

Gusa n’ubwo Nyarugenge ivuga ibi, amabwiriza agenga aya marushanwa, avuga ko umukinnyi utemerewe gukina ari ukina mu Cyiciro cya Mbere, icya Kabiri cyangwa in cya Gatatu ndetse n’utaramara byibura imyaka itanu ahagaritse gukina kimwe muri ibyo byiciro uko ari Bitatu.

Nyamara Ishimwe Abubakar uvugwa, afite ikarita igaragaza ko akinira ikipe y’abato (Junior) ya AS Kigali ya 2023-2024.

- Advertisement -

Mu cyiciro cy’Abagore, ikipe y’Umurenge wa Murunda wo muri Rutsiro (u Burengerazuba), yatsinze ikipe ya Kacyiru (Kigali) kuri penaliti 4-3 nyuma yo kunganya 0-0 mu minota 90.

Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup, riri kugana ku musozo wa ryo.

Hari abakiniye Imirenge ibiri mu mwaka umwe
Rutahizamu (uriho akarongo k’icyatsi) yakiniye Umurenge wa Bwishyura n’uwa Rubengera  
Abakunzi ba Rubengera bo bari mu byishimo
Nyarugenge yahise itanga ikirego muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu
Mu Bagore, Umurenge wa Murunda (u Burengerazuba) wasezereye uwa Kacyiru biciye kuri za penaliti

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    Cyakoze hari inkuru umuntu asoma akibaza nkumunyamakuru wayanditse icyo aba yashingiyeho bikakuyobera nkubu iyi nkuru uba wayanditse uyihagazeho cg nukumva ibihuha gusa ugahita wandika? Byaba byiza mugiye mwandika inkuru mwabanje kuyinononsore nibyo bizabafasha kuba abanyamwuga banyabo bitaribyo muzatuma dukomeza kubanyuzamo ijisho. Burya inkuru iryoha iyo ariyanyayo kurusha kuba ibihuha numunyamakuru mwiza umu rating kunkuru zifite ishingira yakoze apana ibintu bidafite shinge na rugero