Umutangabuhamya yahamije Mico ko yamubonye kuri bariyeri

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Umutangabuhamya wo mu rubanza rwa Micomyiza Jean paul,  woherejwe mu Rwanda na Swede ,  yavuze ko yamubonye kuri bariyeri.

Uyu uri ku ruhande rushinja, yasabye ko yatanga ubuhamya arindiwe umutekano .

Yabwiye urukiko ko ashaka kurindirwa umutekano ku bw’umutekano we kuko avuga ko abo mu muryango wa Micomyiza Jean Paul bashobora kumugirira nabi.

Urukiko rwamubajije icyo izo mpungenge azishingiraho, avuga ko kuva kera yakunze kugira ibibazo mu gihe atanga ubuhamya.

Ati”Kuva na cyera twagiraga ibibazo iyo dutanga ubuhamya no muri gacaca ntibyatworoheraga.

Urukiko rwabisuzumye rusanga umutangabuhamya akwiye gutanga ubuhamya arindiwe umutekano aho abaje gukurikirana urubanza batamurebaga ndetse n’ijwi rye ryahinduwe.

Umutangabuhamya yavuze ko ntacyo apfa na Micomyiza nta nicyo bapfana uretse ibirebana na jenoside.

Yavuze ko mbere ya jenoside no mu gihe cya jenoside yari atuye mu cyahoze ari Segiteri Tumba muri komini ya Ngoma.

Uyu ngo  yari azi Micomyiza Jean Paul kandi mu gihe cya jenoside yamubonye kabiri.

- Advertisement -

Yongeyeho ko yamubonye kuri bariyeri yo kwa se Ngoga, kandi ko ngo  yongeye kumubona mu rukerera  ari mu gitero  bagiye kwica abatutsi bari i Rango.

Ikindi ni uko yabonye Micomyiza ajya mu gitero afite umuhoro aho ngo yanashatse kumutema.

Ubushinjacyaha bwamubajije niba uretse ibyo avuze niba nta kindi yamubonyeho , mu gusubiza nawe ati”Ntacyo”

Ibyuma by’urukiko byatangiye kuvuga nabi maze urukiko rutegeka ko abaje gukurikirana uru rubanza basohoka hanze, agatanga ubuhamya abandi bose badahari.

Urukiko rwari rwijeje abasohowe ko ibyuma nibikunda bagarurwa ariko byarangiye ibyuma byanze.

Umunyamakuru wa UMUSEKE wari mu rukiko avuga ko hari amakuru ko hatanze ubuhamya abatangabuhamya babiri bashinja Micomyiza.

Jean Paul Micomyiza alias Mico bikekwa ko ibyaha aregwa bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi, yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare mu gihe cya jenoside.

Uyu icyo gihe wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, aregwa ko yashinze bariyeri Kwa se Ngoga akica abatutsi.

Ni ibyaha Micomyiza aburana ahakana.  Niba nta gihindutse uru rubanza ruzakomeza ku munsi w’ ejo.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW