Abikorera barashishikarizwa gushyigikira uburinganire binyuze mu buziranenge

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO), rurashishikariza abikorera mu nzego zitandukanye gushyigikira uburinganire binyuze mu buziranenge.

Ni ibyatangajwe kuri uyu wa 05 Gicurasi 2024 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore n’iterambere binyuze muri serivisi z’ubuziranenge ndetse no kubaka umuryango uteye imbere bigizwemo uruhare na bose.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), rifatanyije na MIGEPROF, Ikigo Kigenzura ihame ry’uburinganire mu Rwanda ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB).

Ni mu rwego rwo gushyigikira amabwiriza y’ubuziranenge yashyizweho ku guteza imbere uburinganire ajyanye no nokwimakaza uburinganire mu bikorwa by’inzego zitandukanye zaba iza Leta, iz’abikorera ndetse n’imiryango itari iya Leta.

Bamwe mu bagore n’abakobwa bakora mu bigo by’ubucuruzi, inganda no muri Hoteli, bavuga ko kugira ngo ubuziranenge bugerweho mu mpande zose, bishingira ku burenganzira bungana n’ubuzima bwiza bw’abakozi nta kurobanura igitsina.

Solange Mukandayisenga ukora muri Centre Pastorale de Fatima i Musanze avuga ko abagana uru rugo rwakira abashyitsi batandukanye hatabaho kurobanura mu guhabwa akazi, kandi ko mu kazi kabo batanga umusaruro nk’abagabo.

Ati ” Twese turangana, icyo umuhungu yakora n’umukobwa yagikora kuko dukora akazi kamwe kandi tugatanga umusaruro ushimishije.”

Avuga ko kugira ngo umusaruro uboneke mu byo bakora buri wese ahabwa agaciro ke bigatuma babasha gukora byinshi kandi byujuje ubuziranenge.

Azagaruka Daphrose ukora muri Ets Sina Gerard kwa Nyirangarama avuga ko bafatwa neza ku buryo akazi kabo ka buri munsi k’abateje imbere mu buryo bufatika.

- Advertisement -

Ati ” Hano ihame ry’uburinganire rirubahirizwa cyane kandi tugakora dutekanye, hano igitsinagore gifite umwanya uri hejuru kandi turakora birazwi.”

Padiri Nsengiyumva Felicien, umuyobozi wa Centre Pastorale de Fatima avuga ko aho ayobora uburinganire n’ubwuzuzanye bwibandwaho ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko igitsinagore kikaba kiri kuri 70% kandi bafatanya imirimo yose n’abagabo.

Ati ” Abagifata ibya kera ko hari imirimo y’abagabo n’abagore, isomo twabaha ni ukubabwira ko umugore ashoboye kandi umurimo wose wamuha awukora neza, iyo bagiye ku murimo bawukora neza ufite n’isuku.”

Padiri Nsengiyumva asaba abikorera bagifite akangononwa ko gukoresha igitsinagore ko babicikaho ahubwo bakajya baha abagore n’abakobwa akazi kose bagendeye ku bumenyi bafite.

Dr Sina Gerard nawe avuga ko kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye byamuhaye urwunguko rwo ku rwego rwo hejuru ndetse yanahawe icyemezo kibishimangira.

Florien Rurihose, Umugenzuzi Mukuru Wungirije mu Kigo Gishinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire mu Rwanda avuga ko n’ubwo iri hame bigaragara ko ryumviswe muri rusange ariko mu bikorera ku giti cyabo hagomba kongerwamo imbaraga.

Avuga ko mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda ryateye imbere n’ubwo hakiri abatarabyumva neza.

Ati “Muri ubu bukangurambaga tuzabwira abantu iby’ayo mabwiriza mashya agenga ubuziranenge mu by’uburinganire mu bigo by’abikorera ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta byabaye indashyikirwa mu kubahiriza no gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.”

Gatera Emmanuel ushinzwe ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB avuga ko kugira ngo u Rwanda rurusheho gutera imbere bigomba kugirwamo uruhare na buri wese.

Gatera avuga ko ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa 05 Gicurasi bugamije kumenyekanisha amabwiriza agendanye no gushyigikira iterambere ry’uburinganire ku bikorera nk’inganda, ibigo bikora imirimo n’ibitanga serivisizitandukanye ndetse n’inzego za Leta.

Ati “Muri ubu bukangurambaga hazagaragazwa kandi ibyagezweho n’ibigo bitandukanye mu kwimakaza uburinganire ndetse n’uruhare byagize mu iterambere ry’abaturage n’ibigo bitandukanye hirya no hino mu gihugu.”

U Rwanda n’icyo gihugu cya mbere muri Afurika cyashyizeho amabwiriza y’ubuziranenge mu guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye no gufasha abayashyira mu bikorwa guhabwa ikirango cy’ubuziranenge kibafasha kongerera agaciro ibyo bakora no kurushaho kugirirwa icyizere ku rwego Mpuzamahanga.

Sina Gerard asobanura ko usibye abakozi b’igitsinagore akoresha n’uwo bashakanye agira uruhare mu bucuruzi bakora
Abakozi ba Sina Gerald bavuga ko nta vangura rishingiye ku gitsina bahura naryo

Sina Gerald avuga ko muri Ets Nyirangarama bakoresha igitsinagore ku kigero cya 60%
Abakora muri Centre Pastorale de Fatima bishimira umusaruro batanga
Padiri Nsengiyumva Felicien, umuyobozi wa Centre Pastorale de Fatima
Florien Rurihose, Umugenzuzi Mukuru Wungirije mu Kigo Gishinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire mu Rwanda

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW