Abaregwa uko ari batatu babiri muri bo nibo bagaragaye mu Rukiko, abo n’umugore wa Bicahaga Abdallah n’undi Mugabo witwa Theophile Gatete uregwana n’uyu muryango, Bicahaga Abdallah we araburanishwa adahari amakuru akavuga ko yatorotse atakiri mu gihugu imbere.
Umugore wa Bicahaga Abdallah witwa Mukamana Marie Louise araburana afungiye mu Igororero rya Nyarugenge i Kigali, yari yambaye ikanzu y’iroza anitandiye mu buryo bwo mu idini ya Islam ni mu gihe Theophile Gatete we akurikiranwe adafunzwe yari yambaye mu mutwe akagofero ko mu idini ya Islam.
Ubushinjacyaha bwari bwarasoje gusobanura ikirego cyabwo kuri iyi nshuro humviswe umugore wa Bicahaga yiregura.
Yabwiye urukiko ko icyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cyo guhakana no gupfobya jenoside, ubufatanyacyaha mu gukurura amacakubiri cyangwa imidugararo muri rubanda atabyemera, yemera icyaha cyo gucura umugambi wo kudakurikiza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda
Yagize ati”Ndemera icyaha kimwe nkanagisabira imbabazi ibyo ndegwa niby’umugabo wanjye niyo YouTube channel si iyanjye ni iye.”
Yabwiye Urukiko ko umugabo we aho ari hanze y’igihugu hari ibiganiro yoherezaga kuri telefone ye hifashishijwe urubuga rwa ‘Whatsapp’ noneho umwana wabo akabitunganya(edit) akabishyira kuri YouTube.
Yagize ati”Njye sinzi gusoma sinzi kwandika ibyo byakoraga umwana na Se kandi uwo mwana afatwa nawe yarabyemeye.”
Urukiko rwamubajije impamvu yemeye mu bugenzacyaha, mu Bushinjacyaha no mu Rukiko aburana ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo none akaba ageze mu kuburana mu mizi akaba abihakanye.
Mukamana nawe mugusubiza ati”Ntabyo nemeye ndemera icyaha kimwe cy’uko narinjyanye abana hanze y’igihugu nkanabisabira imbabazi ibindi ntabyo nakoze sinzi no gukoresha YouTube.”
- Advertisement -
Urukiko rwongeye kubaza Mukamana ko avuga ko atazi gusoma no kwandika kandi ibyo yemeye ko yahabwaga ibiganiro byose akabitunganya akabishyira kuri YouTube bigaragara ko yanabisinyiye akanashyiraho amazina ye.
Maze nawe ati“Nibyo koko ninjye wanditse iryo zina ryanjye ariko nagarukiye mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza sinzi ibihekane sinzi no gusoma munarebe ko ayo mazina bimeze nkibyanditswe n’umuntu wize.”
Yabwiye Urukiko ko umwana wabo akenshi ariwe wabaga ufite telefone ari kuvugana na Se kandi atari kubuza umwana kuvugana na Se umubyara.
Yagize ati”Nabaga nagiye gucuruza amarindazi nkasanga umwana yavuganye na Se kuri telefone yanjye.”
Yakomeje abwira Urukiko ko yakoze icyaha cyo gushaka gutorokesha abana be kuko yashakaga kujya iwabo abona ubuzima bwa Kigali butakimuryoheye maze Bicahaga Abdallah ari we se w’abana be ntiyabyemera ko bajya kwa nyirakuru
Yagize ati”Byo rwose ndabyemera nkanabisabira imbabazi.”
Me Theophile Twizeyimana wunganira umugore wa Bicahaga we yabwiye Urukiko ko kwemera icyaha atari ikimenyetso cy’uko umuntu yaba yarakoze icyo cyaha koko.
Ati”Kuba abyemera ntibigize icyaha mu gihe nta bindi bimenyetso byaba bihari.”
Yavuze ko umukiriya we wacuruzaga amarindazi atari kumenya uko batunganya ibiganiro (editing) ngo babishyire kuri YouTube.
Yagize ati”Nanjye ubwanjye kw’editinga simbizi.”
Me Twizeyimana yakomeje abwira Urukiko ko niba ari abana yaragiye gutorokesha n’ubundi baratorotse akemeza ko abakoraga ibyaha n’ubundi batahindutse
Yagize ati “Nyakubahwa Perezida w’urukiko n’ubu afunzwe icyo cyaha kiracyakorwa kuko aho bari baracyatambutsa ibyo biganiro ubushinjacyaha buvuga.”
Undi mugabo nawe ureganwa n’umuryango wa Bicahaga Abdallah ni uwitwa Gatete Theophile we araregwa icyaha kimwe cyo gucura umugambi wo kudakurikiza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Rwanda.
Yavuze ko umugore wa Bicahaga yigeze kubakorera (Yakoreye Kwa Bicahaga) yamusabye ko yamujyanira abana mu biruhuko mu karere ka Ngoma icyo gihe anamuha tike imuvana mu mujyi wa Kigali imujyana we n’abana babiri b’abahungu n’umukobwa umwe
Yagize ati“Sinarinzi ko abana bashaka gutoroka na Nyina ntiyabimbwiye, narabatwaye ngeze muri gare ya Ngoma niko kudufata bajya kudufunga.”
Ubushinjacyaha buvuga ko hari amafaranga umugore wa Bicahaga yakiraga ayahawe na google byumvikane ko ari amafaranga yaturutse mu byaha yakoze.
Burasaba Urukiko ko ibikoresho byafatiriwe birimo mudasobwa, telefone n’ibindi byanyagwa ntibizasubizwe umuryango wa Abdallah Bicahaga.
Ubushinjacyaha buravuga ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uregwa ariwe Bicahaga Abdallah yakoze ibyaha byimpurirane urukiko rwaziherera rukamukatira igifungo cy’imyaka 30 naho umugore we Mukamana Marie Louise we agakatirwa igifungo cy’imyaka 29.
Theophile Gatete bikekwa ko yaragiye gutorokesha abana ba Bicahaga ngo bahungire mu gihugu cy’u Burundi basanga se we yakatirwa igihano cy’amezi atandatu n’ihazabu yakatirwa igihano cy’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni y’amafaranga.
Avuga ku bihano yasabiwe Umugore wa Bicahaga we yasabye kugirwa umwere akavuga ko ibyo yakoze anemera byo gushaka gutorokesha abana be atarazi ko bigize icyaha akanasaba imbabazi kuko ibindi byaha byose aregwa atabyemera.
Ku bikoresho byafatiriwe byanyagwa kuri we avuga ko nta kibazo kuko n’ubundi bitari ibye kandi bitamubaruyeho ubwo kuko ari iby’umugabo wa Abdallah Bicahaga.
Gatete Theophile we arasaba imbabazi ko yaguye mu ikosa atabizi agasaba ko yagirwa umwere.
Abdallah Bicahaga yamenyekanye cyane kuri YouTube yaburanishijwe adahari mu Rukiko bavuze ko yahunze igihugu cy’u Rwanda ajya mu gihugu cy’U Burundi akanatorokesha abana be.
Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibiganiro birimo gupfobya no guhakana jenoside yakoraga akabyoherereza umugore we noneho afatanyije n’umwana we bakanatunganya bakabishyira kuri YouTube bakabona amafaranga yo kuri internet.
Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa taliki ya 05 Kamena 2024.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza.
THÉOGENE NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza