Congo yingingiye Perezida wa Angola guhana u Rwanda

Nyuma y’iminsi hatewe amabombe ku nkambi y’impunzi ya Mugunga mu Mujyi wa Goma, ubutegetsi bwa Kinshasa bwasabye perezida wa Angola, João Lourenço gufata inshingano zose zijyanye no guhana u Rwanda no kwambura ku ngufu ubutaka umutwe wa M23 wigaruriye.

Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku mugoroba wo ku wa 06 Gicurasi 2024, rije nyuma y’iminsi itatu aho i Mugunga habereye ubwo bwicanyi.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko amabombe atanu yatewe mu nkambi ya Mugunga ngo yaturutse mu birindiro by’Ingabo z’u Rwanda na M23.

Ngo byaje bikurikira ibindi bitero bimaze igihe ngo bikorwa n’Ingabo z’u Rwanda na M23 ngo bigahitana abaturage b’inzirakarengane.

Kugeza ubu abantu 16 ni bo bimaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’izo bombe muri iyo nkambi, mu gihe abarenga 30 bakomerekejwe na zo.

Igisirikare cya Congo n’abarwanyi ba M23 bose bashinjanya ubwo bwicanyi.

U Rwanda ruhora rushinjwa gufasha umutwe wa M23, ibyo ruhakana ndetse rugashimangira ko nta nkunga ruhereza abo barwanyi.

Ruvuga ko rudakwiye kuryozwa iraswa ry’inkambi y’abavuye mu byabo y’i Goma, cyangwa intege nke z’umutekano cyangwa iz’imiyoborere za Guverinoma ya RDC.

U Rwanda rwagaragaje kandi ko mbere y’uko kiriya gitero kiba rwari rwarakunze gutanga impuruza y’uko FARDC imaze igihe yarashinze imbunda ziremereye mu nkambi z’abahunze imirwano.

- Advertisement -

Ibi byizi ntwaro byanavuzwe kandi n’imiryango mpuzamahanga ikorera i Goma irimo Médecins Sans Frontières.

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwahumurije abanye-Congo muri rusange, buvuga ko buzakora ibishoboka byose bukarengera impunzi n’abaturage muri rusange.

Guverinoma ya RD Congo ivuga ko itazahwema gushyira ingufu mu kurinda no guharanira ubusugire bw’ubutaka bwayo no guhashya ibitero itwerera u Rwanda.

Yavuze kandi ko mu gihe Perezida wa Angola, João Lourenço atafata ingamba zikakaye, iki gihugu cyakwikura mu masezerano ya Luanda.

Iti ” Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iributsa ko byihutirwa ko amahanga afatira ibihano bikomeye bya politiki n’ubukungu u Rwanda, kugira ngo rureke ibikorwa by’iterabwoba n’ubwicanyi ku butaka bwa Congo.”

Imyanzuro ya Luanda na Nairobi

Kuwa 23 Ugushyingo 2022 nibwo i Luanda muri Angola habereye inama y’Abakuru b’Ibihugu yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Yafashe imyanzuro ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi mu maguru mashya.

Abitabiriye iyi nama bategetse ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.

Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubira mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.

Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Imyanzuro ya Nairobi yasabaga ko RDC iganira n’imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abanye-Congo harimo na M23 kuko igizwe n’abanye-Congo.

Imitwe yitwaje intwaro y’abanyamahanga yagombaga gushyira intwaro hasi abarwanyi bayo bagasubizwa mu bihugu baturutsemo, nabyo bikabasubiza mu buzima busanzwe.

RDC mu biganiro yagiranye n’imitwe yitwaje intwaro yakuyemo M23 bavuga ko ari umutwe w’iterabwoba. Ibyakozwe ni ikinamico kuko n’ubundi imitwe baganiriye n’ubundi isanzwe ikorana na FARDC.

Congo kandi yishe aya masezerano ikomeza guha intwaro ndetse no gufatanya n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ikorera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Byongeye kandi, kuba RDC yarinjije abacanshuro b’abanyamahanga ndetse n’ingabo z’u Burundi na SADC, ni ikimenyetso cyerekana ko ishaka intambara, idashaka amahoro.

Tshisekedi yatakambuye Perezida wa Angola

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW