Dr Uwamariya yasabye Urubyiruko kubaka u Rwanda ruzira urwango

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ko ubumwe bwaba ihame mu Banyarwanda ibihe byose

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yasabye urubyiruko kwiga amateka yaranze u Rwanda ndetse no kugira uruhare rukomeye mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, baharanira kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri. 

Ibi byagarutsweho ku wa 6 Gicurasi 2024, ubwo abayobozi n’abakozi ba za Minisiteri n’ibigo bitandukanye bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyahuje MIGEPROF, Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Ikigo gishinzwe kwita ku mikurire y’abana bato, NCDA, Urwego rw’Igihugu ngishwanama rw’Inararibonye, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Inama y’Igihugu y’Abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’ibindi.

Basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama, mu Karere ka Bugesera, bunamira Abatutsi bazize Jenoside, banashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 5000.

Basobanuriwe amateka mabi y’ubwicanyi bw’indengakamere yaranze igice cy’u Bugesera aho beretswe bimwe mu bimenyetso byerekana inzira y’umusaraba Abatutsi b’i Ntarama banyuzemo.

Hon. Antoine Mugesera inzobere mu mateka y’u Rwanda, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire yayo.

Yavuze uko ubuyobozi bwagiye bujyaho bwimakaje ayo macakubiri bigatuma Abanyarwanda bagirana urwikekwe ndetse biza kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Hon Mugesera yerekanye uko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’agatsiko k’abantu bacye bimitse inda nini imbere, ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura imbaga y’Abatutsi bigirwa gahunda n’ubuyobozi bw’Igihugu.

Ati”Rubyiruko rwacu nimwe dufite mwize, mukwiriye kubaka u Rwanda rudaheza, mu kanyoterwa no gucukumbura amateka Igihugu cyanyuzemo nk’uko Inkotanyi zari zifite ubumwe hagari yabo bashyize imbere kwitangira Igihugu bakavana u Rwanda mu icuraburindi rikomeye.”

- Advertisement -

Mukabukizi Angelique warokokeye muri Kiliziya ya Ntarama yavuze ko muri Jenoside bahungaga interahamwe bakajya mu rufunzo rwababereye umutabazi muri icyo gihe bise CND ko n’ubwo benshi bashiriyemo ariko nyuma bakaza gutabarwa n’Inkotanyi bafata nk’umucunguzi.

Yagize ati “Abantu benshi biciwe kuri Aritari hishwe abantu benshi, abana bakubitwaga ku bikuta ababyeyi batwite bakabafobozamo inda abandi bagafatwa ku ngufu.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko kwibuka buri mwaka atari umuhango, ahubwo ari ikimenyetso cy’agaciro gitanga ubuzima bw’Abatutsi bishwe urupfu rw’agashinyaguro ndetse bakongera guhamya ko Jenoside yabaye.

Ati“Impore wowe wacitse ku icumu Jenoside ntizongera kubaho ukundi mu Rwanda.”

Minisitiri Dr Uwamariya yasobanuye ko amateka yerekana ko kuva mu 1959 kugeza mu 1994, kwica Abatutsi no gusahura ndetse no kurenganya umututsi byari byarahindutse akazi aho kuba icyaha cyamaganwa mu muryango ndetse cyigahanwa na Leta.

Yasabye Abanyarwanda gusenyera umugozi umwe mu kurwanya abahakana Jenoside ndetse n’abayipfobya.

Minisitiri Dr Uwamariya yashimangiye ko intwaro y’Abanyarwanda ari ukubaka ubumwe butajegajega no kubaka imiryango irangwamo amahoro azira amacakubiri bakubaka icyizere cy’ejo hazaza.

Minisitiri Dr Utumatwishima yasabye Urubyiruko guhashya abagoreka amateka y’u Rwanda

Umwe mu batanze ubuhamya, yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mbere no muri Jenoside yabakorewe

Minisitiri Dr Uwamariya yasabye ko ubumwe bwaba ihame mu Banyarwanda ibihe byose

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Bugesera