Francis Kaboneka yahawe imirimo mishya

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yashyize mu myanya abayobozi batandukanye barimo Francis Kaboneka utaherukaga kuvugwa muri politiki.

Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi 2024, ifatirwamo imyanzuro igiye itandukanye.

Francis Kaboneka yagizwe Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kimwe na Tuyizere Thadée na we wagizwe komiseri muri iyo Komisiyo.

Francis Kaboneka yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kuva mu 2014 kugeza mu 2018, yanabaye kandi Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko n’indi mirimo itandukanye.

Mu bandi bashyizwe mu myanya kandi harimo Patrick Emile Baganizi wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Imari cyo gusana Imihanda(RMF).

Baganizi yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Baganizi yanabaye kandi Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA.

Mu bandi bayobozi bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri harimo Dr. Lassina Zerbo wagizwe Umujyanama mu by’ingufu akaba n’umunyamuryango w’akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW