Gitifu wavugwagaho kurya amafaranga ya ‘Mutuelle de santé yasezeye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

NYANZA: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza wavugwagaho kurya amafaranga y’abaturage y’aho yayoboraga, yasezeye ku mirimo.

Ku wa 15 Gicurasi 2024 nibwo Jean Bosco Murangwa wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurangazi mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza  yasezeye ku kukazi igihe kitazwi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko yabonye ibaruwa ariko uwasezeye atarasubizwa.

Yagize ati”Yego yasabye guhagarika akazi igihe kitazwi gusa ibaruwa twayibonye ejo n’ubwo tutaramusubiza

Mbere y’uko Murangwa ajya kuyobora akagari ka Rurangazi muri Nyagisozi yabanje kuyobora akagari ka Karama mu Murenge wa Cyabakamyi ari naho  bikekwa ko yariye amafaranga y’abaturage bari bamuhaye ngo abishyurire ubwisungane mu kwivuza(Mituweli).

Icyo gihe Mayor Ntazinda yamwandikiye ibaruwa amusaba ibisobanuro amakuru akavuga ko gitifu Murangwa yayisubije ariko abo asubije ntibanyurwa, banamusaba kwitaba akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abakozi) (discipline) ariko nabwo ntibyarangiriraho ngo yakomeje gukorwaho iperereza.

Hari  uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ibyabaga kuri gitifu Murangwa yabifashe  ngo kwibasirwa aho yari yaratangiye kugira impungenge ko isaha n’isaha ibyo yaketsweho byaba icyaha nshinjabyaha akaba yanatabwa muri yombi.

Mayor Ntazinda yagize ati”Twaza gukurikirana tukamenya neza uko bimeze gusa umuyobozi uriye amafaranga y’abaturage nabyo ni icyaha gusa si njye ugenza ibyaha cyakora nshinzwe kureba amakosa  gusa iyo umuntu asezeye ategerezwa gusubizwa kuko bishobora no kutemerwa

Isezera rye akarere ka Nyanza karamutse karyemeje si we wa mbere waba usezeye ari umuyobozi mu karere .

- Advertisement -

Kugeza ubu muri aka Karere  mu myaka itanu ishize, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Akagari barenga  Umunani bamaze gusezera ku mpamvu bita ko ari izabo bwite.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza