Huye: Abayobozi bicishije bagenzi babo muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagawe

Abayobozi bicishije bagenzi babo muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi barakoranaga umunsi ku munsi, bagawe kuko ntacyo bakoze ngo babarinde nk’abari basangiye umurimo.

Byagarutsweho ku wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 30 abahoze ari abakozi b’Amakomine yahurijwe mu Karere ka Huye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abakozi b’Akarere, abayobozi mu zindi nzego n’abafite ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Monique Ahezanaho yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside n’ukuntu Abatutsi bishwe kuva kera, uko  batotezwaga haherewe ku bana bigaga mu mashuri.

Ahereye kuri we yavuze ko ubwo yigaga mu mashuri abanza mu mwaka wa gatatu bigeze gusaba Abahutu  guhaguruka, yahaguruka mwarimu akamucira mu kanwa akanamukubita ikintu mu mugongo.

Ntibyarangiriye aho kuko iyo umwana w’umututsi yatsindaga mu ishuri, atemererwaga kwiga ibyo ashaka ko ahubwo yoherezwaga kwiga kudoda.

Ahezanaho yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside Yakorewe Abatutsi, zikanasubiza ubuzima abantu.

Ati “Ndashimira Inkotanyi zadusuzije ubuzima kandi zaradusanze tunuka. Ndashimira igihugu kiza, ndashimira ubuyobozi bwiza bwadusubije ubuzima bwiza.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, yavuze ko kimwe mu bikomere abarokotse Jenoside yakorewe Abatusi bagendana ari igikomere cyo ku mutima ariko ko urugendo rwo kwiyubaka rugikomeje.

- Advertisement -

Ati “Ndakomeza cyane abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi , ndashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside,  abanukaga n’abangijwe bakomorwa, ubu bakaba bagendana ibikomere ariko batikanga.  Imibereho y’abarokotse jenoside igenda iba myiza.”

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, Dr. Kagwesage Anne Marie, yihanganishije abahagarariye abibukwaga by’umwihariko abahagarariye abahoze ari abakozi b’amakomine yahurijwe muri Huye bishwe muri Jenoside.

Dr. Kangwesage yagaye abari abayobizi bananiwe kurinda  bagenzi babo bakoranaga umunsi ku munsi ngo baticwa.

Ati “Turagaya cyane abari abayobozi batabashije kurengera abandi bakoranaga ku munsi ku munsi, abakozi bashyiraga imbaraga hamwe kugira ngo babashe guteza imbere igihugu.”

Yakomeje agira ati “Tugaye abo bayobozi na none bakoze amabi yo kwica abo bari bashinzwe kurinda.”

Perezida w’Inama Njyanama ya Huye yavuze ko hakwiriye gushimirwa ingabo zahoze ari iza  FPR-INKOTANYI zahagaritse Jenoside, zikongera kugarura abanyarwanda mu rumuri kandi abicanyi bari babasize mu mwijima.

Ati “Hashize imyaka 30, izo ngabo icyo gihe bari bato ariko ntibari gito, mu myaka bari munsi cyane yabakoraga Jenoside ariko umutima wo kubaka igihugu bari bafite watumye bitanga barokora abahigwaga, barakomeza bashyiramo n’imbaraga mu kubaka igihugu.”

Yashimiye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi uruhare bagira mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bababarira abagize uruhare muri Jenoside  ko kandi kwibuka bizakomeza kubaho mu guha agaciro no kuzirikana abishwe.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Huye


Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, Dr. Kagwesage Anne Marie

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.Rw i HUYE