Ibigo by’imari bigiye gushyira agatubutse mu buhinzi 

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ibigo by’imari byo mu Rwanda bishimangira ko gushora imari mu buhinzi bizatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bigabanuka, kuko umusaruro uzaba wiyongereye hagamijwe kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyateguwe n’imishinga iterwa inkunga na USAID ariyo Hinga Wunguke, Hanga Akazi na Kungahara Wagura Amasoko.

Cyahuje ibigo by’imari byo mu Rwanda n’aba rwiyemezamirimo batandukanye bo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

Ibigo by’imari bivuga ko bitiyibagije ko mu buhinzi n’ubworozi harimo ibyago byo kurumbya bitewe n’ibiza, ariko bafite icyizere cy’uko bazunguka bashingiye ku kuba Leta yaratangije ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ndetse no kuba Hinga Wunguke izafasha abahinzi mu bumenyi, kubona ifumbire n’imbuto nziza hamwe no kubahuza n’amasoko.

Mukamana Beatha umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi muri banki ya RIM Ltd yavuze ko inguzanyo zihabwa abahinzi hari icyo zihindura mu mikorere yabo, mu rwego rwo korohereza umuhinzi hishyurwa inguzanyo iyo umusaruro umaze kugezwa ku isoko.

Ati“Turashishikariza abakora mu rwego rw’ubuhinzi by’umwihariko kwitinyuka bakagana ibigo by’imari bakabasha kwagura ibikorwa byabo kuko ubuhinzi bufatiye runini ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Abahagarariye ibigo by’imari bitandukanye bahuriza ku kuzamura inguzanyo zigenerwa urwego rw’ubuhinzi mu gukomeza kuruteza imbere ndetse no kuzamura umusaruro rutanga kuko rufite uruhare rukomeye mu mibereho.

Abahinzi bavuga ko n’ubwo bakora akazi gakomeye mu bukungu bw’igihugu bakibangamiwe no kuba ibigo by’imari bitabaha inguzanyo zihagije ndetse bikabasaba kwishyura mu gihe gito, bishobora kugira ingaruka ku mirimo yabo.

Kabatesi Solange yavuze ko abahinzi n’aborozi bataratinyuka kugana ibigo by’imari ku rugero rwo hejuru bitewe n’uko bahura n’imbogamizi z’uko Banki zibananiza mu guhabwa inguzanyo.

- Advertisement -

Ati“Namenye ko hari inguzanyo zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bizoroha kugana ibigo by’imari bikorana nabyo ndetse nasobanukiwe ko hari inguzanyo ziri guhabwa abagore bidasabye ingwate kuko iri mu bintu byaducaga intege.”

Abahinzi bitabiriye iki gikorwa bwavuze ko bashyiriye bagenzi babo amakuru y’uko bakwagura ibikorwa byabo bikabafasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse .

Umuyobozi ushinzwe imari n’ishoramari mu mushinga wa Hinga Wunguke, Baingana Micheal yavuze ko bashishikariza ibigo by’imari bya Leta gushora mu buhinzi.

Ati“Dushyigikiye izi ngamba za Banki zitandukanye kuko abahinzi icyo baburaga ari ikigo cy’imari gishinzwe gutanga igishoro ku bahinzi babigize umwuga.”

Imishinga migari ya USAID iri muri ubu bufatanye ni Hinga Wunguke, Orora Wihaze, Hanga Akazi, Kungahara Wagura Amasoko ndetse na Agra Tera Imbuto Nziza.

U Rwanda rufite ingamba z’uko muri uyu mwaka wa 2024 inguzanyo ihabwa urwego rw’ubuhinzi izaba iri kuri 10.4% nk’uko biri mu ntego rwihaye, bigendana n’uko ubutaka buhingwaho buzaba bungana na hegitare 102.284.

MURERWA DIANE / UMUSEKE.RW