Indwara y’imitezi iravuza ubuhuha muri Rwimiyaga

Abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare baravuga ko indwara y’imitezi ikomeje kwiyongera, ku buryo hari n’abagira ipfunwe ryo kuyivuriza kwa muganga bakajya kwigurira imiti muri za farumasi zitandukanye.

Ibi babigaragaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gicurasi 2024 ubwo mu Murenge wa Rwimiyaga haberaga ubukangurambaga bwo kwirinda Virusi itera Sida.

Ni ubukangurambaga bwateguwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda ku nkunga ya Abbott.

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko muri uyu Murenge higanje indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina by’umwihariko imitezi ikaba ivuza ubuhuha, kuko abenshi badakozwa ibyo gukoresha agakingirizo.

Bavuga ko iyi mitezi isakazwa n’abakora akazi k’uburaya, bafata ibinini bya buri munsi birinda kwandura SIDA, bibwira ko bibarinda no kwandura indwara zo mu mibonano mpuzabitsina.

Kwizera James utuye mu Kagari ka Rwimiyaga yagize ati ” Hari n’ababanza kwipima Virusi itera SIDA basanga ari bazima bakamanuka ‘Ki Zimbabwe’, urumva yirinze SIDA ariko akahakura bya mburugu n’imitezi.”

Umwe mu bakobwa bakora uburaya muri Rwimiyaga yemeza ko indwara y’imitezi iri mu za mbere zitera isoni cyane uyirwaye ku buryo bagira isoni zo kujya kuyivuriza kwa muganga, bagahitamo kwigurira imiti muri farumasi.

Ati ” Maranye imitezi amezi arenga atatu, ariko bintera isoni zo kujya kwa muganga nkavuga ko ndwaye imitezi, gusa nagiye muri farumasi bampa imiti ariko ntiyamvuye neza nk’uko bikwiye.”

Basaba ko hafatwa ingamba zikarishye ku bacuruzi bahenda udukingirizo mu masaha ya nijoro kuko kumanywa usanga tugura 200 Frw nijoro tukagurishwa hejuru ya 500 Frw.

- Advertisement -

Gahamanyi Jean Marie Vianney, umuganga kuri Poste de Sante ya Rwimiyaga avuga ko imitezi yiganje muri aka gace, gusa ngo abagore nibo bivuza cyane mu gihe abagabo bashinjagira bashira.

Ati ” Indwara nkunda kuvura ni imitezi, tuvuge niba mu kwezi nakiriye nk’abantu 1032, abagore bivuza iyo ndwara baba bari nko muri 600, urubyiruko ni nka 50 gutyo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko bashyize imbaraga mu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na Virusi itera SIDA.

Ati ” Tugenda tubegera hakabaho itsinda ry’abaganga n’abafatanyabikorwa, tukabashishikariza kwipimisha ndetse tukabaha n’udukingirizo.”

Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, yavuze ko nta muntu ukwiriye gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye yitwaje ko agakingirizo gahenze.

Avuga ko udashoboye kukagura yajya ku Kigo Nderabuzima bakakamuha ku buntu byagera nijoro akaba agafite yajya gukora imibonano mpuzabitsina akikingira kuko aribwo buryo bwizeye bwo kutandura.

Ati “Nta muntu ukora imibonano mpuzabitsinda ari nk’impanuka niba yumva gahenze nijoro ushobora kugashaka ku manywa ukaba ugafite wenda wagera nijoro ukaba wakabona.”

Inzego z’Ubuzima zigaragaza ko imitezi ari indwara isanzwe yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ikavurwa igakira iyo ivuwe neza.

Imitezi ni iki?

Ni indwara iterwa n’agakoko ka bacteria kitwa Neisseria gonorrhoeae.

Ikwirakwira mu mibonano idakingiye mu gitsina cy’umugore, mu kanwa cyangwa mu kibuno.

Ku bayandura, umwe ku 10 ku bagabo barongora abagore, no hejuru ya 3/4 ku bagore, abagabo b’abatinganyi, ntibagaragaza ibimenyetso ku buryo bworoshye.

Ariko ibimenyetso byayo bibamo ururenda rw’icyatsi cyangwa umuhondo ruva mu gitsina, uburibwe mugihe unyara, no kuva amaraso hagati y’imihango.

Imitezi itavuwe ishobora gutera ubugumba, indwara z’urwungano rw’inkari ndetse ishobora kwanduzwa umwana igihe akiri mu nda ya nyina utwite.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko buri munsi abantu barenga Miliyoni imwe bandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ziganjemo imitezi zugarije ab’i Rwimiyaga

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Nyagatare