Ingengo y’imari y’umwaka utaha  izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2024-2025 izagera kuri miliyari 5,690.1 Frw n’inyongera ya miliyari 574,5 Frw, ingana na 11.2%, ugereranyije na miliyari 5.115,6 Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2023-2024.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr, Uzziel Ndagijimana yatangarije Abasenateri ingengo y’imari y’igihugu iteganya gukoresha mu mwaka wa 2024-2025.

Yatangaje ko inkunga z’amahanga ziteganyijwe kuzagera kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% by’ingengo y’imari yose.

Inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 1,318 Frw, bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.

Yagaragaje ko amafaranga azava imbere mu gihugu angana na miliyari 3,414.4 bingana na 60% by’ingengo y’imari yose.

Dr Ndagijimana ashimangira ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6.6% mu mwaka wa 2024 naho mu 2025 bukagera kuri 6.5%,hashingiwe  cyane ku bibazo bya politiki ndetse n’ubukungu ku Isi.

MURERWA DIANE/UMUSEKE. RW