Ishusho y’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere mu mboni za Senateri Evode

Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko u Rwanda mu myaka 30 iri imbere ruzaba rwifuzwa na buri wese kandi rubengerana.

Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2024, abacuruzi bo mu Karere ka Nyarugenge bibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Senateri Evode yagaye abacuruzi bishe abacuruzi n’abakiriya babo.

Ati “Biragayitse kuba mu bihe byashize abikorera baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica abakiriya babo, ntimucuruza se? rero kugira ngo mubone amafaranga bisaba ko twe nk’abakiliya tubazanira amafaranga ku buryo bigayitse kwica umuntu wazaga kuguteza imbere.”

 “Twagiye tubona abacuruzi mu kugira uruhare mu kugura ibikoresho byifashijwe mu gukora Jenoside nk’imipanga tubona ba Kabuga ba Anselme, ba Fidel Mutaganda n’abandi.”

Senateri Evode agaruka ku ishusho y’u Rwanda mu myaka 30 iri imbere, yavuze ko ruzaba ari u Rwanda rwiza kubera imiyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame.

Ati” Mu myaka 30 iri imbere ndabona icyizere. Ndabona u Rwanda rubengerana kurusha uko tumeze uyu munsi.”

Yakomeje ati” Burya igihugu ukibonera mu buyobozi. Iki gihugu gifite ubuyobozi bufite icyerekezo. “

Senateri Evode yavuze ko Kuva mu mwaka 2000 igihugu cyashyizeho gahunda zitandukanye zijyanye n’iterambere bityo bizarushaho kuruteza imbere.

- Advertisement -

Ati” 2017 haza gahunda ya guverinoma y’imyaka7, byiswe NST1. U Rwanda rufite abacuruzi nka mwe, rufite abikorera, hari amategeko, hari ishoramari ryorohejwe, uko ibibazo byanyu bikurikiranwa,imikoranire myiza hagati ya leta n’abikorera, biduha icyerekezo cyiza mu myaka 30 iri imbere. “

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba, yanenze uko muri Jenoside, abacuruzi bijanditse mu bwicanyi .

Ati “Muri Jenoside imirimo yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi barabukoraga ku buryo n’ikintu gikomeye kuko n’interahamwe zamaraga kwica abantu zigasahura ibyo zitajyanaga mu rugo zikabizana mu isoko zigacuruza zifite imihoro n’imbunda na grenade zakumva Umututsi wo kwica zikabireka zikajya kumwica zarangiza zikagaruka.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Esperance, yashimiye imikoranire myiza hagati y’abikorera na leta mu kurwanya ikintu cyose cyatuma igihugu gisubira inyuma igihugu.

Ati ” Turashimira uruhare rwanyu, mu kugerageza gukumira no kurwanya ikintu cyagerageza gusubiza igihugu inyuma.Turashimira ubuyobozi bw’igihugu bwashyizeho uburyo bwo kunoza ubucuruzi n’ishoramari rikorera mu mucyo kandi riteza imbere ba nyira ryo ndetse n’igihugu muri rusange.”

Yongeye gusaba abikorera gutanga serivisi nziza, birinda amacakubiri, urwango, ikimenyane byatuma igihugu gisubira inyuma.

Senateri Evode Uwizeyimana

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW