Ishyaka PSD ryatanze abakandida bazarihagararira mu matora y’Abadepite

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Ishyaka PSD, ryashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) urutonde rw’abantu 66 ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite nk’abakandida.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, Dr. Christostome Ngabitsinze, niwe washyikirije NEC urwo rutonde rw’Abakandida Depite bazarihagararira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Urutonde rwa PSD rukubiyemo abantu 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Ni mu gihe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, iri shyaka PSD ryahisemo gushyigikira umukandida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango wa FPR Inkotanyi.

Indi mitwe ya politiki itandukanye irimo PL, PDI, PPC, PSP, PSR na UDPR, na yo yagaragaje ko ishyigikiye Perezida Kagame, ikaba yaramutanzeho umukandida mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Mu myaka 33 ishize Ishyaka PSD rimaze ribayeho, umurongo bahisemo wabaye uwo gufatanyiriza hamwe n’indi mitwe ya politiki mu kubaka igihugu ku buryo ibyo bakoze bibatera ishema ryo gukomeza guhatanira imyanya mu matora ateganyijwe.

Kongere ya 2 idasanzwe ya PSD yateranye taliki ya 24 Werurwe uyu mwaka, yemeje ko ku mwanya wa Perezida wa Repubulika bazashyigikira Perezida Paul KAGAME, umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi.

Mu bitekerezo 82 bigize manifesto y’iri shyaka bazakurikiza mu matora, harimo ko umusoro ku nyungu TVA wamanurwa ukava kuri 18% ugashyirwa kuri 14%.

Harimo ko urubyiruko rushoje umwaka w’amashuri yisumbuye rwashyirirwaho umwaka utegetswe wa gisirikare mbere yo gukomeza.

- Advertisement -

Mu bindi n’uko ubuhinzi nabwo bwashyirirwaho ikigega cy’imari cyihariye kizaguriza abahinzi ku nyungu ya 10%.

PSD kandi iharanira ko umubare w’abadepite uva kuri 80 bakagera ku 120.

Uretse abakandida batanzwe n’imitwe ya Politiki ariko n’abakandida bigenga bashaka kwiyamamaza na bo batangiye gutanga kandidatire zabo kugira ngo hazasuzumwe izujuje ibisabwa.

NEC igaragaza ko abifuza kwiyamamaza nk’abakandida bigenga ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu kuri ubu ari umunani mu gihe ku mwanya w’Abadepite bagera kuri 41 bahawe inyandiko zibemerera gushaka imikono.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yanagaragaje amatariki y’ingenzi muri gahunda y’amatora yo muri uyu mwaka.

Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.

Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.

Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda bangana na Miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atanu (9,500,000) bafite imyaka 18 kuzamura, ni bo bari kuri lisiti y’itora(y’agateganyo), barimo abagera kuri Miliyoni ebyiri (2,000,000) bazaba batoye bwa mbere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW