#Kwibuka30: Abayisilamu basabwe guhashya abakibona mu macakubiri y’amoko

Abayisilamu basabwe kwirinda ikibi bahangana n’abakibona mu ndorerwamo z’amoko yoretse Igihugu, bagaharanira gukora ibikwiye bashimangira kuba urugero rwiza mu Banyarwanda.

Babisabwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abari abakozi, abanyeshuri ndetse n’abarimu bari aba Centre Culturel Islamique bishwe muri Jenoside.

Ni igikorwa cyatangijwe n’isengesho, kunamira no gushyira indabo ku Rwibutso ruriho amazina y’abishwe babarizwaga muri ESSI Nyamirambo hanacanwa urumuri rw’icyizere.

Abitabiriye iki gikorwa baganirijwe amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko uko ivangura ry’igishijwe imbonankubone hirya no hino mu Gihugu.

Basobanuriwe uko mu gihugu hose kuva mbere yo mu 1994, hari ibimenyetso by’itegurwa rya Jenoside, n’uko mu 1994 byarushijeho gukomera ubwo muri Werurwe nk’uwitwaga Kantano wari Umunyamakuru icyo gihe yavuze ko “Mu minsi iri mbere hari akantu kazaba.”

Hasobanuwe ko abari batuye mu bice bya Nyamirambo ndetse no mu Kiyovu babyukaga basanga abana baho bafite imbunda na gerenade bigaragaza ko ari ibintu byari byarateguwe neza y’uko igihe kizagera Abatutsi bakicwa.

Uhagarariye Umuryango wa AERG muri ESSI Nyamirambo, Indushimbabazi yavuze ko hari abantu benshi bagifite ingengabitekerezo bapfobya amateka ya Jenoside bihishe mu bihugu byo hanze.

Ati“Isilamu n’idini ry’urukundo, ndetse no gukunda ikiremwa muntu, ntabwo kwibuka ari ukubirekera ababyeyi bacu ngo wowe wumve ko aribo bireba, ni twebwe tugomba guhindura abafite imyumvire mibi.”

Umuyobozi w’Ishuri rya ESSI Nyamirambo, Sheikh Ntamuturano Abdoul yasabye urubyiruko nk’abantu bakiri bato guhirimbanira kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

- Advertisement -

Yavuze ko bakwiriye kwirinda abifuza kubashora mu bibi bakamenya ko abategetsi bateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa bashutse urubyiruko bakishora mu bikorwa by’ubunyamaswa.

Ati “Abenshi bari muri za Gereza ariko tukagira amahirwe y’uko hari urubyiruko rwatojwe indangagaciro nziza za FPR Inkotanyi babashije gukora ikinyuranyo cy’aboretse Igihugu bakabasha guhagarika Jenoside.”

Sheikh Ntamuturano yibukije Abayisilamu ko bakwiye gukurikiza inama n’impanuro bahabwa n’Uwiteka kandi ko umuntu ukoreye icyiza umuntu umwe aba agikoreye Isi nzima.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamdun, yasabye Abanyarwanda kurwanya abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze ku mbuga nkoranyambaga ahiganje abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati”Ahubwo bakagendera ku nyigisho z’ubuyobozi bwacu bw’igihugu, ubuyobozi bw’ikigo bagakosora abashaka kugoreka amateka yacu.”

Ikgo ndangamuco cya kisilamu kibarizwamo iri shuri rya ESSI Nyamirambo ryaremeye uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rwego rwo kumufata mu mugongo.

Umuyobozi wa ESSI Nyamirambo, Sheikh Abdul Ntamuturano
Abdellatif Aouid, Umuyobozi mukuru w’ikigo ndangamuco cya kisilamu

Urubyiruko rwasabwe kusigasira ibyagezweho

Hacanwe urumuri rw’icyizere rutazima

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali