Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 12 umutwe wa M23 umaze ushinzwe, mu bikorwa byakozwe hibanzwe ku barwayi bahawe impano zitandukanye.
Ku wa 06 Gicurasi nibwo umutwe wa M23 wizihije itariki wavutseho mu mwaka wa 2012 nyuma yuko muri 2009 abawugize bari bagiranye amasezerano atarubahirijwe na leta yari iyobowe na Joseph Kabila bigatuma bivana mu gisirikare cya FARDC bagatangira imirwano nuko taliki 06 Gicurasi 2012 bagatangiza M23.
Mu kwizihiza iyi sabukuru ubuyobozi bw’umutwe wa M23 n’abayobozi ba teritware zabohojwe n’igisirikare kiyobowe na General Sultan Makenga, basuye abarwayi barwariye mu bitaro bikuru bya Rutshuru.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yemeje ko baherekejwe n’ubuyobozi bwa teritware basuye abaturage barwariye mu bitaro bya Hôspital Général de Référence de Rutshuru aharwariye abana ndetse baha impano zitandukanye ababyeyi n’abana.
Kanyuka ashimangira ko hatakozwe ibikorwa byo guha abana n’ababyeyi babo impano gusa, kuko banafashe n’umwanya wo kubaganiriza kugira ngo babahumurize.
Mu mpano babahaye harimo ibiribwa bitandukanye by’ingenzi bikenerwa mu buzima nk’amavuta yo guteka, imifuka y’ibishyimbo n’ibindi birimo ibiribwa by’ubwoko bwinshi
Ubwo byatangwaga abarwayi barwariye mu bitaro bya Hôspital Général de Référence de Rutshuru bishimye ndetse banashimira umutwe wa M23 kukuzirikana abenegihugu babo.
Kwizihiza umunsi M23 ivukaho ko byabereye ku biro bikuru bya teritware ya Rutshuru.
Mu mwaka wa 2012 nibwo abarwanyi ba M23 biyomoye ku gisirikare cya FARDC bagatangira imirwano muri teritwari ya Rutshuru bashinja leta ya Repubulika iharanira demukarasi ya Congo kutubahiriza amasezerano yagiranye n’umutwe wa CNDP bahozemo.
- Advertisement -
OLIVIER MUKWAYA / UMUSEKE.RW