Menya Capt Malanga washatse guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, cyemeje ko cyaburijemo umugambi wacuzwe na Capt Christian Malanga n’umuhungu we, wo gukura ku butegetsi Perezida Tshisekedi.

Ni ibyatangajwe n’Umuvugizi wa FARDC, Brig Gen Sylvain Ekenge mu butumwa bugufi bwanyujijwe kuri televiziyo y’Igihugu, ku wa 19 Gicurasi 2024.

Capt Christian Malanga, niwe wagaragaye mu mashusho avuga ko “Twe abasirikare turarambiwe, ntidushobora kwemera Vital Kamerhe hamwe na Perezida Felix Tshisekedi.”

Malanga yari ayoboye itsinda ry’abitwaje intwaro n’ibendera rya Zaïre, bateye urugo rwa Vital Kamerhe mu gitondo cyo ku Cyumweru.

Abantu babiri mu barinzi ba Vital Kamerhe baguye muri icyo gitero cyayobowe na Komanda Malanga.

Christian Malanga asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari umwe mu bagize Diaspora ya RD Congo badacana uwaka n’ubutegetsi bwa RD Congo.

Uyu mugabo yakunze kwigaragaza avuga ko ashaka Zaïre nshya binyuze mu ishyaka yashinze yise United Congolese Party (UCP).

Urugendo rwa Capt Malanga 

Christian Malanga yavutse ku ya 2 Mutarama 1983 muri komini ya Ngaba i Kinshasa, ari naho yakuriye. Yaje kujya muri Afurika y’Epfo, akomereza muri Swaziland, mbere yo gutura muri Amerika.

- Advertisement -

Yaje kwinjira mu bucuruzi buramuhira, agwiza ifaranga ku buryo bufatika.

Mu 1998, Malanga yimukiye mu mujyi wa Salt Lake City, muri Leta ya Utah, aho yageze nk’impunzi ya politiki.

Mu 2006 uyu mugabo yashinze umuryango yise Africa Helpline Society wafashaga cyane imfubyi zo muri RD Congo.

Muri icyo gihe Malanga yashinze undi muryango mugari yise Friends of America nawo wakoraga ibikorwa by’ubugiraneza.

Muri Kamena 2006 nibwo yagarutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akora imyitozo ya gisirikare.

Mu 2007 yahawe ipeti rya Captaine mu ngabo za Leta ya RDC, FARDC.

Mu 2011, aciye mu ishyaka rya PCU yari yashinze, yashatse kwiyamamariza umwanya w’ubudepite, ariko afungwa atarabigeraho.

Amaze gufungurwa mu 2012, yahise asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika asangayo umuryango we.

Ku wa 7 Ukwakira 2015, Capt Malanga yagize inyota yo guhirika ubutegetsi, ubwo icyo gihe yashyiraga hanze amashusho avuga ko yiyemeje kubohora RD Congo.

Icyo gihe yagize ati ” Niyemeje guharanira kubohora igihugu cyacu no gushyiraho amategeko, hagamijwe kurandura burundu politiki mbi.”

Tariki 17 Gicurasi 2017, Malanga yashinze Guverinoma yo mu buhungiro ayita Nouveau Zaïre, ayishingira i Bruxelles mu Bubiligi.

Mu myaka yakurikiyeho ntiyari akivugwa muri politiki kuko yari ahugiye mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro afatanyije n’Abanyamerika mu birombe byo muri Mozambique.

Yongeye gutungurana ku wa 19 Gicurasi 2024, mu mpuzankano za gisirikare n’intwaro ayoboye itsinda ririmo umuhungu we.

Mu mashusho yasakaye hanze, Capt Malanga yumvikanye avuga ko “aziye Perezida Tshisekedi” ko we n’itsinda yari ayoboye bashaka ‘Zaire Nshya’.

Batwitse ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamanika iryahoze rikoreshwa n’iki igihugu kikitwa Zaire.

Inzego z’umutekano zirimo n’abarinda umukuru w’Igihugu bagose Capt Malanga n’itsinda rye, bamwe baricwa abandi batabwa muri yombi.

Brig Gen Ekenge, Umuvugizi wa FARDC yavuze ko abagize uruhare bose muri Coup d’Etat bose bafashwe, harimo Abanyekongo n’abanyamahanga.

Capt Christian Malanga n’umuhungu we Marcel

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW