Nyamagabe: Baranenga abahishe amakuru y’ahari imibiri yubakiweho inzu

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Perezida wa IBUKA asaba abantu kudahishira abakoze jenoside

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Karere ka Nyamagabe, baranenga abantu bahishiriye abubatse inzu ahantu hari imibiri bagira ngo basibanganye ibimenyetso.

Ubwo mu Murenge wa Mbazi mu karere ka Nyamagabe bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi 1994 abarokotse jenoside banenze abantu bahishiriye abubatse inzu hejuru y’imibiri.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 39.

Uhagarariye abafite ababo bashyinguwe mu cyubahiro ,Mbazi Bizimana Evariste, nawe yanenze abakomeje guhisha ibimenyetso by’ahari amakuru y’imibiri.

Yagize ati”Mu gihe abandi barimo bakora gacaca kugira ngo itange umucyo bigaragara ko hari abandi barimo bakora umugambi kugira ngo bakunde bahishe imibiri birumvikana ko ari uguhisha ibimenyetso kuko imibiri myinshi yimuwe aho yari yaratawe ijyanwa gushyirwa ahandi mu rwego rwo guhisha ibimenyetso kandi ni ugushinyagurira abantu bishwe mu buryo bw’agashinyaguro”

Evariste akomeza avuga ko bariya bantu bashyinguwe mu cyubahiro bashinyaguriwe kabiri kuko nk’imibiri yabonetse ahitwa i Muhura yari yarubakiweho inzu zacururizwagamo ibintu bitandukanye birimo n’ibyo kunywa.

Yagize ati”Hari indi mibiri yabonetse ahantu bubatse ibiraro byumvikane ko ari agashinyaguro”

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamagabe Sindikubwabo Patrick anenga abagaragaza ubushake n’imbaraga zo kuvugira abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Yagize ati”Abo babikora barekeraho, barekere ubutabera bukore inshingano zabwo”

- Advertisement -

Perezida wa IBUKA akomeza avuga ko nta muntu bifuza ko yafungwa kuko igihugu kigendera ku butabera bibaye byiza ushinjwa yaba umwere niba nta cyaha yakoze ariko mu gihe yakoze icyaha byaba byiza ahanwe kugira ngo u Rwanda n’abarukomokaho n’urubyiruko bamenye ko icyaha cya jenoside kidasaza.

Senatera Uwera Pélagie wari umushyitsi Mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi 1994, asaba abantu bafite amakuru y’imibiri y’abishwe muri jenoside gutanga amakuru kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati”Turasaba abazi ahari imibiri yajugunywe gutanga amakuru y’aho iri, igashyingurwa mu cyubahiro.

Mu kwezi Kwa Mata 2024 abantu barenga 20 batawe muri yombi bakekwaho gukora jenoside yakorewe abatutsi 1994 barimo uwahoze ari Burugumesitiri wa Rukondo(ubu ni mu murenge wa Mbazi) witwa Paulin, uwahoze ari konseye muri kariya gace n’abandi.

Amakuru akavuga ko ibyo bakekwaho bifitanye isano n’iriya mibiri yabonetse.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyamagabe