Abantu batandatu batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru basangiye mu kabari.
Ibi byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu Kagari ka Kadaho mu Mudugudu wa Gitega.
Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahise rutangira iperereza hatabwa muri yombi abantu batandatu aribo Munyabarame Boniface w’imyaka 43 bagiranye amakimbirane ashingiye ku masambu,
Niyonsenga Edson w’imyaka 57 basangiye uwo mugoroba, Mugabonake Ernest w’imyaka 25 yari muri ako kabari, Abajyanama Moise w’imyaka , 28 yari muri ako kabari,Mukangoga Clenie w’imyaka 59, utuye hafi yaho yiciwe, na Nshimyumuremyi Bernard w’imyaka 39 ari nawe nyiri akabari.
UMUSEKE wamenye amakuru ko Icyizanye Beatrice w’imyaka 70 yatezwe n’abantu bakamwica kuko uko umurambo wagaragaye mu mutwe, byagaragara ko hari icyo yakubiswe maze bakamukura aho bamwiciye bakamumanura mu kabande muri metero ijana uvuye aho yiciwe.
Amakuru abaturage batuye muri kariya gace bahaye UMUSEKE avuga ko nyakwigendera yavuye ku kabari aho yasangiraga n’abandi nka saa moya z’umugoroba arataha.
Umurambo woherezwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa ni mu gihe Iperereza rikomeje.
UMUSEKE wageragejeje kuvugisha inzego z’ubuyobozi ariko ntibyadushobokeye.
Theogene NSHIMIYIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW i Nyanza