Ruhango: Hatangijwe umushinga uzigisha Ingo kurengera ibidukikije

Mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango hatangijwe umushinga uzigisha ingo kurengera ibidukikije.

Imiryango 20 igizwe n’umugabo n’umugore yahurijwe hamwe mu gutangiza umushinga ‘Rengera Ibidukikije, Rengera Ubuzima Bwawe’ aho iriya miryango izigishwa kurengera ibidukikije n’umuryango ‘Reseau des femmes’.

Uwimana Xaverine uyobora umuryango Reseau des femmes yagize ati“Twifuza ko twazamura urugo rwose icyarimwe niba duhinduye imyumvire y’umugore tukanahindura imyumvire y’umugabo kugira ngo badasigana kandi bose bubatse umuryango ndetse babashe no kurera abana mu bwuzuzanye n’uburinganire”.

Bamwe mubari mu mushinga wo kurengera ibidukikije bavuga ko uyu mushinga bawitezeho byinshi

Uwamahoro Chantal yagize ati“Uyu mushinga tuwitezeho kwiteza imbere kandi turengera ibidukikije, ubundi twafataga ibiti tugatema tugacana uko tubyiboneye tutabizi ariko umushinga watangiye kutwigisha uko twarengera ibidukikije”.

Uramutsa Gilbert nawe yagize ati”Ubundi twafataga ibishingwe tukabishyira mu ngarani imwe ari ibibora ntibitabora, ariko umushinga wamaze kutwereka uko twafata imyanda ibora tukayishyira ukwayo ndetse n’imyanda itabora tukayishyira ukwayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine avuga ko uyu mushinga bashimishijwe n’uko waje gutangirizwa mu Karere ka Ruhango.

Yagize ati“Uyu mushinga ufite inshingano zo kurengera ibidukikije kandi iyo ibidukikije birengewe haba harengewe n’ubuzima bw’abatuye Akarere bityo abaturage bacu birakwiye ko bashyira mu bikorwa uwo mushinga watangijwe”.

Biteganyijwe ko uyu mushinga wa ‘Rengera ibidukikije, rengera ubuzima bwawe’ uzakorera mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango mu gihe cy’umwaka umwe ushobora kongerwa.

- Advertisement -
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buvuga ko bwishimiye ko hatangirijwe uriya mushinga
Abagabo n’abagore nibo bagomba kwigishwa uko barengera ibidukikije
Xaverine Uwimana avuga ko uyu mushinga uzafasha Ingo kumenya akamaro k’ibidukikije

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Ruhango