Umuhanzikazi Vumilia agiye gutaramira muri UNILAK

Umuhanzi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana, Vumilia Mfitimana nyuma y’imyaka ine ashyira hanze indirimbo zahembuye benshi, agiye gukora igitaramo aho kwinjira bizasaba kugera aho kizabera.

Ni igitaramo cya mbere Vumilia wo mu Itorero ry’Abadiventiste b’Umunsi wa Karindwi, azakorera mu ihema rinini rya Kaminuza ya UNILAKA, ku wa 04 Gicurasi 2024.

Muri iki gitaramo uyu muhanzikazi yise “Nyigisha Live Concert” azahuriramo n’abahanzi barimo Phanuel Bigirimana na Anne Muhimpundu.

Hazaba harimo amakorali atandukanye nka Way of Hope Choir y’i Remera, Korali Ababimbuzi yo ku Muhima, Hope in Christ ya Kicukiro Centre na Korali Intwari za Kristo y’i Kigombe.

Vumilia yatangaje ko agiye gukora iki gitaramo muri iki gihe kuko ari bwo yari afite ubushobozi ndetse n’umwanya, yongeraho ko ari na cyo gihe Imana yashimye.

Ati “Kuko ni nayo yatumye nshira ubwoba mu myaka ine yari ishize. Nahoranaga ubwoba bwo kuba nategura igitaramo, rero ni igihe Imana yamazemo ubwoba inyereka ko bishoboka. Byari umupangu w’Imana.”

Avuga ko yiteze ko iki gitaramo kizitabirwa n’abantu benshi bazafatanya guhimbaza Imana.

Vumilia yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2020, ahera ku yitwa ‘Izabukuru’ mu zindi ndirimbo ze zakunzwe harimo “Amahoro”, “Ibaga nta kinya”, “Izabukuru”, “Bya bindi”, “Uzandinde gupfa kabiri”, “Na n’ubu”, “Izahabu”, “Buri Segonda” n’izindi.

Uyu muhanzikazi aherutse gutaramira mu gihugu cy’u Burundi mu gitaramo yatumiwemo na Dawn Joy Singers bakunzwe muri kiriya gihugu.

- Advertisement -

Kurikira hano indirimbo za Vumilia Mfitimana

https://youtu.be/yyZfUr8gIyc?si=-la10iLiLqlwy71q

Vumilia Mfitimana afite indirimbo zikunzwe

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW