Umurenge Kagame Cup: U Burengerazuba burakabakaba Igikombe

Amakipe yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’i Burengerazuba ni yo menshi yatsinze imikino ya ½ mu Irushanwa ry’Imiyoberere myiza rizwi nka “Umurenge Kagame Cup” riri gusorezwa mu Karere ka Rubavu hagati ya tariki 4-5 Gicurasi 2024.

Aya marushanwa “Umurenge Kagame Cup” , asanzwe azwi nk’agamije kwimakaza imiyoborere myiza. Atangirira ku rwego rw’Umurenge mu mikino irimo Umupira w’Amaguru, Basketball, Volleyball, Amagare, Kubuguza (Igisoro), Gusiganwa ku maguru, Gusimbuka Urukiramende ndetse na Sitball.

Imikino ya nyuma mu mikino Ngororamubiri mu byiciro byombi, yasorejwe mu Karere ka Musanze aho basiganwe muri metero 100,400 n’1500. Aha hahembewe abakinnyi babiri, uwa Gatatu n’uwa Kabiri mu gihe uwa Mbere muri buri Cyiciro, azahembwa ejo ubwo irushanwa rizaba riri gusozwa.

Imikino ya ½ yindi y’amaboko, yakinwe kuri uyu wa Gatandatu, by’umwihariko Volleyball yagaragayemo guhangana gukomeye, aho mu bagabo, Ngoma yatsinze bigoranye cyane Nyanza amaseti 3-2, mu gihe Kicukiro yatsinze Nyarugenge amaseti 3-1.

Umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Kicukiro, mu gihe Nyanza na Nyarugenge zizahatanira umwanya wa gatatu.Mu bagore n’aho Ngoma yakomeje kwigaragaza itsinda Ruhango amaseti 3-0, mu gihe Gicumbi nayo yabigenje uko imbere ya Musanze.

Umukino wa nyuma uzahuza Ngoma na Gicumbi, mu gihe Ruhango na Musanze zizahatanira umwanya wa gatatu. Muri Basketball, Akarere ka Kamonyi kihariye umunsi cyane mu bagabo katsinze Kicukiro amanota 71 kuri 45, bigoranye Musanze itsinda Rutsiro amanota 47 kuri 37.

Umukino wa nyuma uzahuza Kamonyi na Musanze, mu gihe Rutsiro na Kicukiro zizahatanira umwanya wa gatatu.

Mu bagore, aka karere ko mu ntara y’amajyepfo katsinze Rutsiro amanota 63-27, undi mukino Musanze yatsinze Rulindo amanota 57-18.

Muri Sitball mu bagore, Akarere ka Ngoma katsinze Bugesera amanota 26-21, Rulindo itsinda Nyamasheke. Mu bagabo, Kirehe yatsinze Karongi amanota 28-18, Rubavu itsinda Gicumbi amanota 28 kuri 25.

- Advertisement -

Mu mupira w’amaguru, Nyarugenge yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Jabana igitego 1-0. Indi mikino ya nyuma iteganyijwe ku Cyumweru izakinwamo Amagare, Kubuguza (Igisoro) no Gusimbuka Urukiramende.

Umurenge Kagame Cup y’uyu mwaka ifite insanganyamatsiko igira iti “Imyaka 30 y’imiyoborere ishyira umuturage ku isonga”. Iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kugaragaza uruhare imiyoborere myiza igira mu iterambere ry’ u Rwanda, no gutanga ubutumwa ku baturage ko bakwiye gukomeza kugira uruhare mu gusigasira ibyo igihugu cyagezeho mu nzego zose kibikesha imiyoborere myiza.

Abarimo Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoberere, Dr. Usta Kaitesi na Guverineri w’Intara y’i Burengerazuba, bahembye Umurenge wa Nyarugenge wegukanye umwanya wa Gatatu mu mupira w’amaguru
Nyarugenge yabonye umwanya wa Gatatu
Umurenge wa Niboye wageze ku mukino wa nyuma muri Volleyball y’Abagabo
Nyanza ntiyahiriwe muri Volleyball y’Abagabo
Imikino ya Basketball ya 1/2 yagaragayemo guhangana
Volleyball yari ku rwego rwo hejuru
Kami Kabange usanzwe ari umutoza wungirije muri REG BBC, ari mu bafashije Kamonyi
Mukamutana Rosette w’imyaka 67 yatunguye benshi
Amakipe aba asa neza
Buri Murenge uba wakoze ku beza ba wo
Ni irushanwa rikinwa n’abatarabigize umwuga

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW