APR yatandukanye n’abakinnyi bane

APR FC yahamije ko yatandukanye n’abakinnyi bane nyuma yo gusoza amasezerano ntiyifuze gukomezanya na bo.

Mu gihe amakipe hafi ya yose ari kurema isoko ry’igura n’igurisha ririmbanyije mu Rwanda, APR FC na yo ikomeje gusezerera abakinnyi kugira ngo ibone imyanya yo kwinjizamo amaraso mashya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Kamena 2024, ni bwo iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, yatangaje ko yatandukanye na Fitina Ombolenga wari uyimazemo imyaka irindwi, Bizimana Yannick wari uyimazemo imyaka ine, Rwabuhihi Placide na we wari uyimazemo imyaka ine, ndetse na Ishimwe Christian wari uyimazemo imyaka ibiri.

Banditse bati “Ubuyobozi bwa APR FC burashimira cyane Ishimwe Christian, Fitina Ombolenga, Rwabuhihi Placide na Bizimana Yannick basoje amasezerano y’akazi.”

Basoje babifuriza amahirwe masa bati “Mwarakoze ku bihe byiza twagiranye kandi tubifurije amahirwe masa mu kiragano gishya.”

Baje biyongera kuri Buregeya Prince na we uheruka gutandukana n’iyi kipe yambara umukara n’umweru.

APR FC itandukanye n’aba bakinnyi mu gihe yamaze kugura abarimo Tuyisenge Arsene wavuye muri Rayon Sports, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ wavuye muri Bugesera FC, Mugiraneza Fraudoire wakiniraga Kiyovu Sports ndetse na Byiringiro Gilbert bari baratije muri Marines FC.

Nyamukandagira kandi iracyavugwa ku isoko ry’abakinnyi by’umwihariko abiganjemo abanyamahanga kugira ngo izitware neza mu irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, aho izahagarariramo u Rwanda nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya 2023-2024.

Rwabuhihi Placide yatandukanye na APR FC
Ishimwe Christian ntakiri umukinnyi wa APR FC
Omborenga Fitina ari mu batandukanye na APR FC

ISHIMWE YARAKOZE SETH KEFA/UMUSEKE.RW

- Advertisement -