Bugesera: Abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare rwabo mu kuvana abaturage mu bukene

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere bafite uruhare runini mu bikorwa by’iterambere ry’Akarere n’abaturage muri rusange. Ibi byagaragarijwe mu gikorwa cyo gutangiza imurikabikorwa ry’ibyagezweho.

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera rigizwe n’imiryango itandukanye harimo Akarere ubwako, ibigo bya Leta bikorera mu Karere, ibigo by’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, imiryango mvamahanga itari iya Leta, imiryango nyarwanda itari iya Leta, n’abaturage.

Iryo huriro rigizwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu nkingi zirimo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho myiza.

Umwali Angelique, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo, avuga ko imurikabikorwa ari umunsi wo kureba ibyagezweho mu mwaka wose, kwishimira ibyagenze neza no gufata ingamba zo kongera ingufu aho bagize intege nke.

Yavuze ko abaturage bagomba kumenya ibibakorerwa bakagira n’umwanya wo gutanga ibitekerezo no kujya inama  kugira ngo harushehwo kunoza ibibakorerwa.

Ati “Turashima abafatanyabikorwa ko uyu mwaka turi gusoza twakoranye neza kandi dukorana ibikorwa by’indashyikirwa.”

Yasabye abaturage gukomeza kwitabira imurikabikorwa bihera ijisho ibimurikwa, bagahaha ubwenge ndetse n’abashaka ibisobanuro byimbitse bakabihabwa.

Umwali yijeje abafatanyabikorwa ko nk’Akarere bazakomeza kugira imikoranire myiza, kandi ko aho bazabakenera bazaboneka kugira ngo bakomeze guharanira ko umuturage aba ku isonga.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Bugesera, Emmanuel Murenzi na we yagaragaje ko biteguye gukomeza gukorana n’Akarere, bakagera ku bindi byinshi byiza mu bihe biri imbere.

- Advertisement -

Ati“Usanga akenshi cyane abafatanyabikorwa n’Akarere dukorera hamwe, aho bifasha na wa mufatanyabikorwa kwisanga muri gahunda z’Akarere cyane cyane gahunda by’imihigo kubera ko tujyanamo tukayitegurana.”

Yasabye abamurika ibikorwa bitandukanye kurushaho gushyira imbaraga mu isuku n’imitangire ya serivisi, no kwakira neza ababagana.

Abafatanyabikorwa bavuga ko ibyagezweho ari byinshi kandi bakaba barabigezeho kubera imikoranire myiza n’ubuyobozi bw’Akarere. Biyemeje kongera imbaraga mu byo bakora, bibanda cyane cyane mu gukorera hamwe.

Muri iri murikabikorwa ryatangiye ku wa 12 rizasozwa ku wa 14 Kamena 2024, riri kubera muri Stade y’Akarere ka Bugesera, biteganyijwe ko rizamurikirwamo igishushanyo mbonera cy’Akarere cyamaze kwemezwa n’Inama Njyanama y’Akarere.

DIANE MURERWA

UMUSEKE.RW i Bugesera