Musanze : Umuturage yafatanywe litiro 2000 z’inzoga ya ‘Nzoga Ejo’

Mu mukwabu wa Polisi wo gufata abakora inzego zitujuje ubuziranenge, umuturage wo mu Karere ka Musanze yafatanywe litiro 2000 by’iyitwa ‘Nzoga Ejo’, ziramenywa .

Amakuru avuga ko ari  mu rugo rwa Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze, aratoroka, hafatwa umugore we witwa Mukeshimana Béâtrice bafatanyaga kwenga izo nzoga.

Izo nzoga zamenywe, ibyo bikoresho zarimo bijyanwa ku biro by’Akagari ka Bukinanyana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko izo nzoga zafashwe ku bufatanye na Polisi n’abaturage.

Yagize ati “Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze hakozwe operation (umukwabu) yo kumena inzoga z’inkorano zitwa Nzoga Ejo, zingana na litiro 2,000 z’uwitwa Mukeshimana Béâtrice w’imyaka 35, uyu Mukeshimanana afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Cyuve. Iyi Operation, yakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage”.

SP Mwiseneza yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Turabashimira mbere na mbere ko batanze amakuru, tunasaba buri wese gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakora izi nzoga, kuko ziri mu bihungabanya umutekano aho abazinyoye usanga basa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bagahungabanya umutekano, barwana, bateza amakimbirane yo mu ngo, n’ibindi byaha”.

Yongeyeho ati “Abaturage kandi barasabwa kwirinda kunywa izi nzoga, kuko zigira ingaruka ku buzima bwabo kubera ko zitujuje ubuziranenge, bakirinda kumva ibyo abakora izi nzoga bababwira ko zivura indwara zitandukanye”.

Ibikoresho 10 byari zirimo byajyanywe ku Kagari

IVOMO: Kigali Today

UMUSEKE.RW

- Advertisement -