Nyamasheke: Umusore yakubiswe kugeza apfuye

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 17  y’amavuko witwa Kwizera Patrick  wo mu karere ka Nyamasheke yakubiswe kugeza ashizemo umwuka.

Byabaye ku isaha ya satatu z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ku itariki ya 31 Gicurasi 2024, muri santeri ya Rwesero mu Murenge wa Kagano ho mukarere ka Nyamasheke.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko yishwe n’abantu bamukubise kugeza apfuye gusa ngo abanyerondo banze kumutabara bavuga ko batatabara umusinzi.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa kagano,Uwimana Damas, yatangarije UMUSEKE ko ayo amukuru y’urwo rugomo nk’ ubuyobozi batahise bayamenya babimenye saa yine z’amanywa.

Ati”Amakuru y’urwo rugomo ntabwo yahise atangwa twabimenye saa yine z’amanywa ntabwo yakubutiwe muri santeri ya Rwesero ni abasore babiri barwaniye mu nzira n’uko barwanye bageze hafi ya santeri umwe akubita mugenz iwe rakerete yai avanye ahantu inyuma y’inzu bahamuvana ajya kuri centre  de sante ya Nyamasheke”.

Uyu munyamabanga  Nshingwabiko yakomeje avuga ko uwakubiswe byaje kumuviramo urupfu ndetse n’uwabikoze akaba ataraboneka, RIB ikaba yatangiye iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora.

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/NYAMASHEKE

- Advertisement -