RD Congo : Umugore w’Umuvugabutumwa ukunzwe yitabye Imana

Umugore wa Pasiteri Marcello Jérémie Tunasi ukunzwe cyane kubera  ivugabutumwa, Blanche Odia Kandolo Tunasi, yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwe , yemejwe n’umuyobozi w’iri torero, Pasitori Belade Wepu Coco de Jesus ko uyu mukozi w’Imana, yapfuye  mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024, aguye muri Turkey.

Nubwo hataremezwa icyaba cyamwishe, amakuru avuga ko yazize indwara y’umutima .

Blanche Odia Kandolo Tunasi ni umugore wa Pasitori Marcello Jérémie Tunasi, usanzwe uyobora itorero Compassion Church ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuryango wa Pasitori Marcello Jérémie, ukunzwe n’Abanye-Congo batari bacye ndetse n’abandi bakunze gukurikira inyigisho ze atambutsa mu rurimi rw’igifaransa.

Ni mu gihe Blanche Odia Kandolo akunzwe ahanini bitewe n’ibikorwa by’ubugiraneza akora, anyuze mu itorero rye rya Compassion Church.

Yaba itorero ndetse n’Umuryago we bashenguwe n’urwo rupfu rutunguranye rwa Blanche Odia Kandolo  Tunasi.

Blanche Odia Kandolo Tunasi, asigiye abana bane Marcello Jérémie Tunasi bari barabyaranye .

UMUSEKE.RW

- Advertisement -