U Rwanda rwijeje ubuvugizi impunzi zifuza gutaha

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Impunzi zifuza gutaha zijejwe ubuvugizi

Minisiteri y’Ubutabazi(MINEMA) irizeza impunzi ziri mu Rwanda kuzakorerwa ubuvugizi zigasubira mu bihugu zivukamo.

Ubwo hizihizwaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe impunzi Aime Rwagasore, uhagarariye impunzi ziri mu nkambi ya Mugombwa Mu karere ka Gisagara, yashimye leta y’u Rwanda yabafashije muri byinshi kuva bava muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kugeza bageze mu Rwanda bahunga.

Rwagasore yagize ati”Ndashimira leta y’u Rwanda yatwakiriye ikatwitaho nk’abenegihugu bayo haba mu mutekano banatwubakira amashuri banadufasha kwiteza imbere leta n’umubyeyi.”

Rwagasore yakomeje agira  ati”Dufite intimba mu mitima yacu kubera ikibazo twahunze ihohoterwa n’iyicarubozo ryadukorewe kandi riracyakorerwa abavandimwe bacu bakiri mu bihugu tuvukamo bazira uko bavutse cyangwa uko baremwe kandi iryo yicarubozo ntiryigeze rihagarara ku batuye mu bihugu tuvukamo kandi impunzi n’inkambi ziri kwiyongera nko muri Uganda,Kenya Tanzaniya mu Rwanda n’ahandi”

Rwagasore aheraho  abaza niba imiryango mpuzamahanga yitaye ku bibazo byabo agakomeza avuga ko bakeneye gutaha mu gihugu cyabo.

Rwagasore yagize ati”Ndabaza ese ubundi imiryango mpuzamahanga yitaye ku bibazo byacu? Yishimiye ko tuba ishyanga nta gihugu tugira? Ese iyo miryango icyeneye gukomeza kutugaburira ubuziraherezo? Turifuza gusubira mu gihugu cyacu mu ituze no mu mutekano.”

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi MINEMA ivuga ko leta y’u Rwanda itazahwema gutabariza izi mpunzi.

Maj.Gen(Rtd) Albert Murasira yabwiye UMUSEKE ati”Kubatabariza ni ugushaka amahoro muri aka karere, u Rwanda ni igihugu gitekanye kiba cyifuza ko n’abandi batekana kugira ngo tujye mu majyambere kandi biba mu nzego zitandukanye u Rwanda rwagiye rugira uruhare mu mutekano mu bihugu bitandukanye bityo impunzi zigasubira iwabo, icyo twabwira impunzi uruhare rwacu tuzarukora kandi mu gihe bazaba bari hano tuzakomeza tubafashe.”

Umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2001 aho hahurizwa hamwe impunzi, imiryango itandukanye ikora ibikorwa by’ubutabazi n’abandi.

- Advertisement -

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwakira no kwita ku mpunzi.

Abagera ku 11,900 nizo mpunzi ziri mu nkambi ya Mugombwa Mu karere ka Gisagara aho bose ari abaturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uretse inkambi ya Mugombwa mu Rwanda hari izindi nkambi 4.

Impunzi zahawe ibikoresho byo kubafasha mubyo bakora
Uhagarariye impunzi yashimiye leta y’u Rwanda uko ikomeje kubafasha

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Gisagara