Abantu 7 barimo uwahoze ari umuyobozi bakatiwe igifungo

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Ubutabera

Kamonyi: Abantu barindwi barimo uwahoze ari gitifu w’umurenge urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza rwabakatiye igifungo.

Abajuriye ni Kubwimana Jean de Dieu wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, mu karere ka Kamonyi, Niyonzima Jean Réne umubaruramari mu murenge wa Nyamiyaga, Mugenzi Jean Marie Vianney umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya G.S Mukinga, Ntirenganya Vedaste umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Ngoma, Mushoza Cyrille rwiyemezamirimo, Jean de NSHIMIYIMANA na Ayinkamiye Béatrice.

Urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza, rwemeje ko Kubwimana Jean de Dieu wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga muri Kamonyi ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe.

Urukiko rwemeje ko ahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, anahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

Kubwimana Jean de Dieu wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 20.

Urukiko kandi rwemeje ko Niyonzima Jean Réne wahoze ari umubaruramari mu murenge wa Nyamiyaga ubujurire bwe bufite ishingiro kuri bimwe, urukiko rwemeza ahamwa n’icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Rwemeje Niyonzima Jean Réne ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga arenga ibihumbi 750frws.

Urukiko kandi rwemeje ko Mugenzi Jean Marie Vianney wahoze ari umuyobozi mu kigo cy’amashuri cya G.S Mukinga, Ntirenganya Vedaste umwarimu mu kigo cy’amashuri cya Ngoma, Mushoza Cyrille wari rwiyemezamirimo, NSHIMIYIMANA Jean de Dieu, imikirize y’urubanza y’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse kuri bimwe.

Aba bose bahamwe n’ibyaha byo kuba icyitso ku byaha byo kunyereza umutungo wa Leta, no gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, no gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri.

- Advertisement -

Urukiko rwahanishije Mugenzi igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 5. NSHIMIYIMANA yahawe igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 13Frw.

Urukiko kandi rwahanishije Cyrille Mushoza igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 4Frw. Vedaste Ntirenganya we ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga arenga miliyoni 2Frw.

Abahamwe n’ibyaha bagomba gusubiza mu isanduka ya leta arenga miliyoni imwe.

Béatrice Ayinkamiye yagizwe umwere ku byaha yaregwaga.

Bose batawe muri yombi mu mwaka wa 2021 baregwa kunyereza umutungo wa Leta muri gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi.

NSHIMIYIMANA Theogene / UMUSEKE.RW