Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, rutangaza ko hagiye gushingwa ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi ry’abanyamwuga batanga serivisi zigendanye n’ubwiza n’uburanga bw’abantu, ibizafasha guca akajagari no kongera ubumenyi abakora muri icyo gisata kirimo uruhuri rw’ibibazo.
Ni ibyatangajwe nyuma y’ibarura rusange ryabaye mu ntangiriro za Nyakanga 2024, aharebwe imbogamizi abakora umwuga wo gutanga serivisi z’ubwiza n’uburanga bahura nazo n’ibindi byo kubafasha gushinga ishyirahamwe rifite ubuzima gatozi.
Muri iri barura rusange habayemo kwigisha no gusobanurira abakora uyu mwuga guhanga murimo unoze, uko amategeko y’umurimo yubahirizwa, kugira ubuzima bwiza, umutekano mu kazi no kwirinda indwara zitandura hagamijwe kongera umusaruro.
Mu Mujyi wa Kigali hagaragaye ko abakora muri serivisi z’ubucuruzi zirimo Salon, Sauna Massage basaga 500, ko mu gihe bazaba bishyize hamwe bizagabanya ibibazo bitandukanye bahura nabyo, ndetse no kugera ku iterambere ryagutse.
Uko gushyira hamwe ngo bizafasha kuvanaho amananiza ku mukozi n’umukoresha bahura nayo akaba atiza umurindi ibihombo, gukorera mu kajagari n’ubwumvikane bucye mu kazi n’ibindi.
Umuranga Betty umwe mu bakoze ibarura rusange ku bakora serivisi z’ubwiza n’uburanga yabwiye UMUSEKE ko hari ibibazo byinshi bamwe mu bakora uyu mwuga bahuraga nabyo ariko ntibabashe kubona aho bicyemurirwa.
Ati” Bakorera mu kajagari bitewe n’uko nta masezerano afatika ndetse nta mategeko ahari agenderwaho agenga abakoresha n’abakozi. Urenganye ntabasha kubona Umuvugizi.”
Atazinda Louis Marie avuga ko basanze hakiri imbogamizi ku bumenyi butandukanye, harimo ururimi no kugendana n’igezweho muri uyu mwuga utunze benshi.
Ati “ Basaba ko mu gihe baba bafashijwe kwishyira hamwe bajya bahabwa umwanya wo kwihugura no kongera ubumenyi.”
- Advertisement -
Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda, yavuze ko gufasha abakora uyu mwuga ( Beauty Maker’s Association) kwishyira hamwe, bizakuraho ibibazo bahuraga nabyo kubera ko bazaba bafite amakuru ahagije.
Ati” Dufatanyije n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nzego turashaka gukuraho ibidindiza iterambere ry’uyu mwuga.”
Ashimangira ko ari ngombwa kubahiriza amategeko, kuko abantu bishyize hamwe bagira amategeko abagenga n’amabwiriza yerekeye imikorere rusange y’amashyirahamwe y’abikorera n’abakoresha ndetse n’abakozi.
Ati”Twasanze ayo mabwiriza batarayajyanisha n’amategeko yabo, nabyo bazafashwa kugira ngo babashe gukora bafite amategeko abarengera kandi abafashe no gukora neza.”
PSF yibutsa ko abakora umwuga wo gutunganya ubwiza n’uburanga bw’abantu bakwiriye kuwunoza kuko wungikira Igihugu n’abawukora, by’umwihariko ko abakoresha bakwiriye kwitwararika isuku y’aho bakorera n’ibikorwaho mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda.
MURERWA DIANE
UMUSEKE.RW i Kigali