Dr Frank yambaje Bikiramariya w’i Kibeho, ajya kwiyamamaza i Ndago 

Joselyne UWIMANA Joselyne UWIMANA
Dr Frank Habineza yizeye ko Bikirimariya yumvise icyuifuzo cye cyo kuzaba Perezida w'u Rwanda

Nyaruguru: Umukandida w’ishyaka rya Green Party, Dr Frank Habineza yakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Kibeho, muri sentere ya Ndago.

Mbere yo kujya kubagezaho imigabo n’imigambi ye yabanje guca mu ngoro ya Bikiramariya i Kibeho kumwambaza umubyeyi Bikiramariya.

Uyu mukandida yavuze ko abantu benshi baturuka imihanda yose mu bihugu bitandukanye bakaza i Kibeho gusaba umugisha umubyeyi, kandi ko bawuhabwa na we, rero akaba yumva ko ntacyo yahaburira, umubyeyi yamuhaye umugisha wo kuzatsinda amatora akayobora igihu, akaba ariyo mpamvu yabanje guca mu ngoro ya Bikiramariya akabona kuza kugeza imigabo n’imigambi ku bo muri Nyaruguru.

Yagize ati “Ntabwo Bikiramariya yaha imugisha abavuye hanze ngo awime twebwe banyaguhu, nizeye ntashidikanya ko yanyumvise kandi nzatsinda amatora kuko nabimusabye mbyizeye, ari na yo mpamvu nabanje gucayo mbere yo kuza hano ngo mbagezeho ibyo nzabagezaho nimuntora.”

Dr Frank Habineza yakomeje yizeza abatuye Nyaruguru ko azabaha amakusanyirizo y’amata kuko bagira umukamo mwinshi, ariko hakaba nta makusanyirizo bagira, nyuma akazanabubakira uruganda rutunganya amata.

Ati “Aka karere kagira umukamo mwinshi w’amata ariko twamenye ko nta kusanyirizo mugira, ku buryo mutabona aho mugurisha ayo mata. Nimuntora nzabubakira amakusanyirizo muri buri senteri, azajya abafasha kubona aho mugirisha uwo mukamo, ikirenzeho twanahashyira uruganda rutunganya ayo mata, icyo musabwa ni ukutugirira icyizere mukaduha amajwi yanyu.”

Nyuma yo kwiyamamariza muri aka karere ka Nyaruguru ishyaka Green Party ryakomereje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyamagabe, naho kuri uyu wa Mbere rizakomereza mu turere twa Bugesera na Kicukiro.

Ababwiye abatuye Nyaruguru ko bazabaha aho bagurisha umukamo w’amata igihe bazaba babagiriye icyizere
Abaturage baje kumva imigabo n’imigambi by’umukandida wa Green Party

UWIMANA Joseline / UMUSEKE.RW

- Advertisement -