Juvénal ashobora kugarura Petros Koukouras mu Rwanda

Mvukiyehe Juvénal uyobora ikipe ya Addax SC, ashobora kuba agiye guha akazi umutoza ukomoka mu Bugereki, Petros Koukouras uheruka gutoza Kiyovu Sports.

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2024-25, ikipe ya Addax SC iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal, ikomeje kwitegurana imbaraga kugira ngo izabashe kwitwara neza muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri y’uyu mwaka.

Iyi kipe yatangiye imyitozo, amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, avuga ko izatozwa na Petros Koukouras uheruka muri Kiyovu Sports mu mwaka ushize w’imikino 2023-24.

Amakuru avuga ko nta gihindutse, uyu Mugereki azungirizwa na Mohamed Wade uheruka gutoza Rayon Sports mu mwaka ushize w’imikino. Addax SC iri gukorera imyitozo ku Mumena, cyane ko ari na cyo kibuga izajya yakiriraho nyuma yo kuva i Rugende ahazwi nko ku Mafarashi.

Aganira na UMUSEKE, Umuyobozi wa Addax, Mvukiyehe Juvénal, ntiyemeye amakuru azana aba batoza mu kipe ye ariko ntiyanayahakanye.

Ati “Nta gihamya kabisa. Ni ibivugwa.”

Abari hafi y’umuyobozi wa Addax SC, bavuga ko yiteguye kuyishyiramo imbaraga zose zishoboka kugira ngo umwaka utaha izabe yabonye itike yo kuzakina mu cyiciro cya mbere.

Petros Koukouras ashobora kugaruka gutoza mu Rwanda

UMUSEKE.RW