Kabera wahamwe n’icyaha cyo gutanga Ruswa ku mugenzacyaha yarajuriye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Kabera yasabye Urukiko kurekurwa akajya mu muryango (Archives)

Kabera Vedaste wahoze ari umukozi w’Intara y’Amajyepfo ushinjwa guha Umugenzacyaha ruswa y’amafaranga ibihumbi cumi (10,000 frw), yajuririye urukiko nyuma yaho rumukatiye igifungo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwamukatiye igifungo cy’imyaka ine anasabwa gutanga  ihazabu y’ibihumbi 40frw .

Kuri ubu yarajuririye mu rukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza nk’uko umwunganira mu mategeko Me Diogene Niyibizi yabibwiye UMUSEKE.

Yagize ati “Yego nibyo twarajuriye dutegereje kuzaburanira i Nyanza.”

Kabera Vedaste ashinjwa guha Umugenzacyaha ruswa y’amafaranga ibihumbi cumi kuri dosiye ijyanye no guhoza ku nkeke umugore we.

Mu miburanire ya Kabera Vedaste yari yabwiye urukiko ko ayo mafaranga yayahaye Umugenzacyaha ngo yice isari kubera ko bari baruhanye kandi ko ibyo yari yamusobanuriye byari byarangiye, ndetse yanabishyizeho umukono banatandukanye.

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko ahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke kugira ngo uwayihawe adakora ikiri mu nshingano ze.

Urukiko kandi rwategetse ko amafaranga 9,750 frws yafatiriwe yashyirwa mu isanduku ya leta.

Kabera yatawe muri yombi muri uyu mwaka wa 2024 niba nta gihindutse ubujurire bwe buzaburanishwa mu Kwakira 2024. Kabera ari kugororerwa mu igororero rya Muhanga.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW