Malipangu ashobora kugaruka muri Gasogi United

Nyuma yo kutubahiriza amasezerano amakipe yombi yagiranye ubwo Umunya-Centrafrique, Christian Yawanendji Malipangu Théodore yerekezaga muri Al Dahra Sports Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu avuye muri Gasogi United, uyu musore ashobora kugaruka gukina mu Rwanda mu minsi ya vuba mu kipe yahozemo.

Tariki ya 25 Mutarama 2024, ni bwo Malipangu yakoze imyitozo ye ya mbere muri iyi kipe ibarizwa mu Mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ni nyuma y’uko uyu musore ukina hagati mu kibuga yunganira ba rutahizamu ahazwi nko kuri nimero 10, agurishijwe muri Al Dahra SC kuko yari atarasoza amasezerano ye muri Gasogi United.

Ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, ni bwo yahishuye ko ikipe bagurushijemo uyu Munya-Centrafrique, itaratanga amafaranga yagombaga kuba yarahaye ikipe yamuguzemo, bityo ko ari yo mpamvu uyu musore ashobora kugaruka gusoza amasezerano ye muri iyi kipe ya KNC.

Uyu muyobozi yabikomojeho ubwo yabwiraga itangazamakuru ko mu bibazo Gasogi igifite, harimo umukinnyi ukina inyuma ya rutahizamu kandi ikipe igomba kumushaka mbere y’uko shampiyona itangira muri Kanama.

Yagize ati “Dufite gushaka umukinnyi ukina nka nimero 10 cyangwa se tugashyiraho igihe ntarengwa, iki cyumweru cyashira ikipe ya Malipangu itatitwishyuye tukaba ari we tugarura. Ubwo byose tubifite ku meza.”

KNC yavuze ibi nyuma y’uko Hakim Hamiss ukina kuri uyu mwanya afite imvune kandi itazamwemerera gutangira shampiyona, kandi bakaba batifuza kumugarura atarakira neza, cyane ko byaba ari ukumwicira ejo he hazaza.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bagomba no gushaka undi mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi mu rwego rwo kwirinda ko abahari bashobora kwirara cyangwa se ko hagize ugira ikibazo muri bo yabura umusimbura uri ku rwego rwiza.

Malipangu ashobora kugaruka muri Gasogi United yagiriyemo ibihe byiza

UMUSEKE.RW