Perezida Kagame yongeye kuganira na Gianni Infantino

Nyuma yo guhurira i Paris mu Bufaransa mu mikino Olempike, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame na Gianni Infantino uyobora Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, bongeye kuganira ku Iterambere rya ruhago y’u Rwanda.

Ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga, ni bwo habaye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike ya 2024 iri kubera mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ni ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Madame Jeannette Kafame, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino n’abandi.

Ikiganiro cya Perezida Paul Kagame na Gianni Infantino, cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2024, ubwo aba bombi bari hafi kwitabira ibirori byo gufungura irushanwa rya Olempike riri guhuriza hamwe abakinnyi barenga ibihumbi 10 mu marushanwa atandukanye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kuba intangarugero muri Siporo ku Isi, cyane ko ibikorwa by’indashyikirwa rwakoze mu myaka yashize bigaragarira buri wese ufite aho ahuriye na Siporo.

Mu butumwa bwatanzwe na Perezidansi y’u Rwanda bugaragaza ko Perezida Gianni Infantino yahuriye na Perezida Kagame ku biro bishya bya FIFA byubatswe i Paris “baganira ku mubano mwiza ukomeje ndetse n’amahirwe mashya ahari yo gukomeza guteza imbere Ruhago mu Rwanda.”

Perezida Infantino yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu kwereka amahanga akamaro ka Ruhago.

Ati “Perezida Kagame, Leta ayoboye ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago ni abafatanyabikorwa bakomeye ba FIFA ku ntego yihaye zo guteza imbere Ruhago kandi dutewe ishema no gukorana.”

“Nabonye akazi kakozwe mu gihe nasuraga iki “Gihugu cy’Imisozi Igihumbi”, mu gihe cy’Inteko Rusange ya FIFA yabereye i Kigali, aho Isi yasanze gihamya ya Ruhago binyuze muri iki Gihugu cyiza cyo muri Afurika. Perezida Kagame yumva neza akamaro ka Ruhago mu baturage, mu burezi ndetse n’andi mahirwe ishobora kurema.”

- Advertisement -

Umubano w’impande zombi si uw’ubu kuko mu mwaka ushize Perezida Infantino yatorewe kuyobora FIFA muri manda ya kabiri, 2023-2027, ndetse na Perezida Kagame akaba yaramushimiye ku ruhare yagize mu gitekerezo cyo kuvugurura Amahoro Stadium iri mu za mbere ku Isi.

Umukuru w’Igihugu na Perezida wa FIFA, bahuriye mu Biro bya FIFA biri i Paris mu Bufaransa
Perezida Paul Kagame na Ginni Infantino, bahanye impano
Umubano w’u Rwanda na FIFA ukomeje kuba mwiza
Perezida Kagame na Gianni Infantino bahuriye mu Biro bya FIFA biri mu Bufaransa
Umukuru w’Igihugu yagiriye ibihe byiza mu Bufaransa
Gianni Infantino uyobora FIFA akomeje gushimira u Rwanda ku guteza imbere ruhago muri Afurika
Perezida Kagame na Gianni Infantino bakomeje gufatanya kubaka Ruhago ku mugabane wa Afurika

UMUSEKE.RW