Rubavu: CAR FREE ZONE yagarutse nyuma y’imyaka ibiri ihagaritswe

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Meya Mulindwa Prosper yasabye abaturage kwidagadura bazirikana ko bagomba gufasha umukuru w'igihugu bitoreye

Ibikorwa by’imyidagaduro byo mu mpera z’icyumweru bizwi nka Car Free Zone, mu Karere ka Rubavu byagarutse nyuma y’imyaka ibiri bihagaritswe kubera isuku nke yaterwaga no kubura ubwiherero.

Car Free Zone yimukiye ahitwa mu Byahi ndetse bwambere ikaba yahujwe no kwishimira uko amatora yagenze neza.

Muri ibi bikorwa by’imidagaduro hateganyijwemo kandi siporo rusange izazenguruka ibice bitandukanye hakoreshejwe amagare n’amaguru.

Abafite ibikorwa by’ubucuruzi by’utubari n’utubyiniro bavuga ko ubu nta kibazo cy’isuku nke gihari kuko bazanye ubwiherero bwimukanwa.

Shyirakera Jean Damascene avuga ko ibikenerwa byose byashyizwe mu bikorwa kugira ngo ibi bikorwa bigende neza.

Ati “Ibikenerwa byose ubu byashyizweho yaba n’isuku yari ikibazo ubu byaracyemutse kuko dufite ubwiherero bwimukanwa kandi buhagije, umutekano turimo gukorana na Polisi ku buryo abaza hano ntakizabahungabanya’’.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper yabwiye abaturage ko bakwiye kwishima bazirikana uko amatora yagenze banazirikana ko bagomba gufasha umukuru w’igihugu bitoreye.

Ati “Mwishime muri ibi bikorwa bya CAR FREE ZONE kandi munishimira kuba amatora yaragenze neza mugatora neza ariko munazirikane ko umukuru w’igihugu mwatoye namwe mufite inshingano zo kumufasha muri iyi myaka itanu, bityo dukomeze gusigasira ibyo yatugejejeho.’’

Car Free Zone mu Karere ka Rubavu yatangiye ku wa 15 Nyakanga 2022 iruhande rw’isoko rya Gisenyi ariko wasangaga abayitabiriye bagiye bihagarika ku bikuta, kuri za farumasi no ku bindi bikorwa by’ubucuruzi ku buryo byari biteje umwanda ukabije bituma yimurirwa ahazwi nko kuri LA BAMBA nabwo bikomeza kwanga.

- Advertisement -

Kuri ubu Car Free Zone ikaba yimuriwe muri Centre ya BYAHI mu murenge wa Rubavu iruhande rw’ikigo nderabuzima cya Byahi, ku muhanda ugana kuri kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga.

Bahembye inzego zafashije ubuyobozi mu matora

MUKWAYA Olivier / UMUSEKE.RW