Ubukerarugendo, kwagura ubuhinzi, ibyo PL yemereye Abanya-Musanze

Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale (PL) ,ryasabye abatuye mu Karere ka Musanze kuzatora Paul Kagame watanzwe n’Umuryango RPF-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ribasaba no gutora PL mu badepite , ngo bakomeze guteza imbere ubuhinzi n’ubukerarugendo.

Ibi babigarutseho ubwo iri shyaka ryari mu Karere ka Musanze, ryamamazaga umukandida Paul Kagame n’Abakandida depite b’iri shyaka.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga, mu Murenge wa Busoko, mu isantere y’ubucuruzi ya Byangabo.

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko  akarere ka Musanze kateye imbere kabikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame.

Ati “ Bari bafite imihanda mibi, abenshi nta mazi bafite , nta n’amashanyarazi yari ahari kandi hari urugomero rwa ntaruka. Ariko kuzageza amashanyarazi ahantu hose byari bigoye .Ibyo rero aho uyu munsi hameze, ni imiyoborere myiza ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ni imikoranire y’indi mitwe ya Politiki, ni imikoranire y’izindi nzego zose n’Abanyarwanda bose. Kuko gahunda zose ziba zigenewe guteza imbere abanyarwanda, zose bazigiramo uruhare kugira ngo zibashe kugerwaho mu buryo bwiza.”

Perezida wa PL, Mukabalisa Donatille yavuze ko ibyagezweho ari byiza ariko Abanya-Musanze bazakomeza kugezwaho iterambere.

Ati “  Mu buhinzi  turashaka ko ubushakashatsi bwongerwamo ingufu kugira ngo ibihingwa bihingwe mu butaka buberanye n’ibyo bihingwa, kugira ngo ifumbire itangwe iberany n’ubwo butaka ndetse n’ibyo bihingwa. Ibyo bikazatuma umusaruro ubasha kwiyongera.

Akomeza ati “ Ubukerarugendo buratuzanira amafaranga  buratuma n’igihugu kimenyekana kurushaho ariko twagaragaje ko ishyaka PL  dufatanyije n’abandi, tuzaharanira ko burushaho kunoga na serivisi zikanoga ariko n’abantu bahaturiye, bakabasha kunoza ibyo bakora kugira ngo abaza muri ubwo bukerarugendo birusheho kubagirira akamaro.”

Eng Erneste Nsangabandi, umwe mu bakandida depite biri shyaka, yasabye kuzatora umukandida watanzwe na FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ,Paul Kagame ndetse n’iri shyaka ku bakandida depite, ngo “Iterambere rikomeze riganze mu gihugu.”

- Advertisement -

PL yaherukaga gutanga umukandida mu matora ya 2010, ubwo yari yatanze Higiro Prosper ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ndetse yagiye yitabira amatora y’Abadepite.

Ibyishimo byari byose mu kwamamaza Paul Kagame bahisemo gushyigikira
PL ivuga ko gushyigikira Paul Kagame ari ugushyigikira imiyoborere myiza

UMUSEKE.RW